Print

Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda hakira 118

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 March 2021 Yasuwe: 1610

Hakingiwe abantu 9.988

Amakuru yose ya Covid-19 kuri uyu wa Kane:

Habonetse abanduye bashya:99
Abanduye bose:19,945
Hakize:118
Abakize bose:18,236
Hapfuye:2(umugore w’imyaka 64&umugabo w’imyaka 79 bapfiriye i Kigali )
Abamaze gupfa bose:273
Abakirwaye:1,436
Abarembye:12
Abakingiwe bashya:9,988
Abamaze gukingirwa kuva 05/3/2021:238,942

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu gukomeza gukingira icyorezo cya COVID-19 abanyarwanda bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi, hakingiwe abakora mu mahoteli azakira abazitabira CHOGM.

Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth (CHOGM) izabera i Kigali muri Kamena 2021.

Inzego zihuriweho zishinzwe gutegura CHOGM zikomeje kugaragaza ko imyiteguro irimbanyije ndetse na hoteli zitandukanye zikomeje gutegura uburyo bwo kuzakira neza abashyitsi bazitabira iyi nama.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kwitegura iyi nama, abayobozi n’abakozi b’aya mahoteli bakingiwe icyorezo cya COVID-19. Abandi bakingiwe ni abamotari, abakozi bo mu bigo by’ubuvuzi byigenga n’abasheshakanguhe mu bigo nderabuzima.

Kugeza ubu abamaze gukingirwa mu gihugu hose basaga ibihumbi 230.

Mu rwego rwo gukomeza kugenzura imyiteguro ya CHOGM, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.