Print

Umukinnyi uzwi muri Premier League ari mu mazi abira kubera gufatwa ari gusambana muri Guma mu rugo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 March 2021 Yasuwe: 2232

Uyu mukinnyi ukina asatira muri iyi kipe,yakoze agashya ubwo yarengaga ku mabwiriza ya Covid-19 ajya gusambana n’umugore utari uwe mu ntangiriro z’uku kwezi ndetse bafashwe amashusho ajya hanze.

Uwahaye amakuru The Sun yagize ati “Birababaje. Aaron Connolly yatumiye umukobwa mu nzu abamo bakora imibonano mpuzabitsina.Byagaragaye ko video yabo bari gutera akabariro yafashwe.

Uyu mukinnyi yishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19,ubwo yatumiraga uyu mugore mu rugo rwe.Ashobora gushwana n’ikipe ye bapfuye ibi bintu.”

Bivugwa ko Aaron Connolly yari wenyine ubwo yakoraga iki gikorwa.

Umutoza wa Brighton, Graham Potter,yatangaje kuwa Gatanu ko uyu mukinnyi afite ikibazo cy’imvune.

Connolly n’umwe mu bakinnyi bakiri bato bafatwa nk’abeza muri Premier League.Amaze gukinira Brighton imikino 39 ayitsindira ibitego 5.

`Uyu mukinnyi uhembwa miliyoni imwe ku mwaka,anakinira Irlande aho amaze kuyikinira imikino 5.

Umuyobozi wa Premier League, Richard Masters,yavuze ko abakinnyi bo muri iyi shampiyona bakwiriye kuba intangarugero mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.