Print

Axel Horaho yambitse impeta umukunzi we bagiye kurushinga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 March 2021 Yasuwe: 2259

Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu muri Kivu Serena Hotel, niho Horaho yambikiye umukunzi we impeta nyuma yo kwemeranya kubana.

Kuwa Kabiri tariki 9 Werurwe 2021, umunyamakuru Horaho Axel yashyize hanze amafoto avuye kwakira umukunzi we Masera Nicole bari bamaze umwaka bakundana.

Masera Nicole akigera mu Rwanda yahise ashyirwa mu kato asuzumwa icyorezo cya Covid-19, nyuma y’igihe cyagenwe n’ibipimo bigaragaje ko ari muzima arasohoka yakiranwa urugwiro na Horaho, iba inshuro yabo ya mbere babonanye.

Horaho yatangaje ko we n’uyu mukobwa bari mu mishinga y’ubukwe ndetse ngo ni naco cyamuzanye mu Rwanda.

Masera Nicole wemeye kuba umugore wa Horaho Axel asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas.

Horaho Axel ni umunyamakuru w’imikino kuri Radio10, azwi cyane mu kiganiro kigezweho cyitwa ‘Urukiko’ akorana na Sam Karenzi, Kazungu Clever na Taifa Bruno.




Source:IGIHE