Print

Dore amwe mu makosa 4 abakobwa bakoreshwa n’urukundo akabangiriza ubuzima bwabo

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 24 March 2021 Yasuwe: 5152

Dore amwe murayo makosa atuma abakobwa bicuza

Kohereza umusore amafoto y’ubwambure

Bijya bibaho ko umukobwa akunda umuhungu akamwimariramo ku buryo icyo uwo musore amusabye agikora. Bamwe mu bakobwa bajya boherereza abasore amafoto yabo bambaye ubusa cyangwa bakifotozanya bambaye ubusa ariko iki ni kimwe mu bintu bishobora kwagiza ahazaza hawe igihe uwo musore yashyira hanze ifoto yawe wambaye ubusa hari amahirwe menshi byakwimisha mu buzima bwawe.

Kurwanya umuryango wawe kubera urukundo

Ni amakosa kwihutira kwiteranya n’umuryango wawe kubera umusore mukundana kuko akenshi uwo musore ntabwo aba akwifuriza ibyiza kurenza ibyo umuryango wawe ukwifuriza.

Gukunda umusore cyane kandi gukunda Imana byarakunaniye

Niba udafitanye umubano n’Imana icyiza waba uretse kugirana urukundo n’umusore ngo umwemerere ko uzamubera umugore.Kugirana umubano n’Imana abagabo bamwe babibona nk’ikimenyetso cy’uko witonda kandi witwara neza.

Kurara ku musore

Bamwe mu bakobwa bizera abasore kugeza ubwo bashaka ikinyoma babeshya ababyeyi kugira ngo bajye kurara ku musore igihe yibana. Ibi ni amakosa kuko bishobora kukwangiriza ahazaza harimo gutwara inda y’indaro ndetse n’ibindi

Refe:eL CREMA |. (2021). Retrieved 24 March 2021, from https://www.elcrema.com/