Print

Miss Ingabire Grace yahishuye ko ari umufana ukomeye wa Bruce Melodie ,yatangaje indirimbo ye akunda cyane

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 24 March 2021 Yasuwe: 2557

Mukiganiro yagiranye n’Inyarwanda Tv ,yabajijejwe umuhanzi yaba akunda kurusha abandi mu Rwanda maze asusubiza ko akunda Bruce Melodie.

Agira ati” Mu Rwanda nkunda indirimbo z’umuhanzi Bruce Melodie mba numva afite ubuhanga.azi guhanga cyane, nkunda indirimbo ye yitwa “Ntakibazo nakimwe nshaka kwiteza".

Umuhanzi Bruce Melodie yahise yerekana uburyo yishimiye uyu mu nyampinga w’umufana we abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram, mu mamashusho agaragaza Miss Ingabire Grace atangaza ko ari umufana we.

Miss Ingabire yavuze ko agizwe Minisitiri ushinzwe abahanzi yaharanira gutegura amahugurwa yihariye abahuza agamije kugira ngo bungurane ubumenyi, bagahuza ibitekerezo ku buryo bashobora kubyaza umusaruro impano zabo kandi bagakora ibikorwa bitandukanye.

Uyu mukobwa kandi yavuze ko yashakisha ahantu abahanzi bazajya bahurira bakamurika ibikorwa byabo; harimo nk’aho kwerekanira imikino, inzu ndangamuco zirimo ibikorwa by’ubugeni n’ibindi.

Yanavuze ko yashyiraho uburyo butuma abahanzi bajya kuvoma ubumenyi hanze, bagaruka bakabusangiza bagenzi babo bagafatanya kwagura urugendo rw’umuziki wabo.