Print

Anita Pendo yahishuye amwe mu mabanga y’umwuga we w’ubu Dj,Yakomoje no ku mugabo yifuza[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 25 March 2021 Yasuwe: 2674

Mu kiganiro yangiranye na Rose Tv show ,yavuze uburyo ahuza akazi ke kenshi akora kandi akabishobora.

Yagize ati” gukora kuri radiyo, mba mfite amasaha abaze iyo arangiye nshobora kujya mu bindi , mbere ya korana iyo nabaga mfite ikiraka cyo kudija nashakaga amasaha mbona ataranyicira gahunda nabona birka nkabireka.”

Yakomeje avuga ko byose bisaba ubwitange ,kubikunda ndetse no gukora cyane . Anita Pendo ufite abana babiri abajijwe niba ateganya gushaka umugabo,yavuze ko atabiteganya vuba .yagize ati”Ibyo gushaka umugabo bizaba biza gusa birahari kuko sinzaguma Ikigali ukooo”.

Abajijwe kubijyanye n’ikiganiro agaragaramo buri wagatanu ,uburyo bagitegura Ikiganiro ,ndetse bamubaza ko nta nzoga bavata iyo bari kugikora yahise asubiza agira ati “Hari ibintu rwose nimye karibu muri njye, inzoga sinzinywa”.

Anita yavuze ko nta nzoga zajyeze m’ubuzima bwe ,kuko ngo yarafite Nyirakuru wa mugiraga inama zamugize uwariwe kandi ko hari byo yahoraga amusaba kuzagendera kure , yagize ati “Yabwiye ko azajya ampa ibyo ukenera byose kandi ko ntazigera ugira umururumba wibyo utabonye uzanyurwe n’uko umeze.”

Yakomeje avuga ko kuba atarafashe inzoga byamukijije byinshi kandi ko kuba bitarinjiye mubuzima bwe haribyo byamurinze cyane kurushaho. Kandi yakomeje ku vuga ko kubyara byamuhinduriye ubuzima cyane kurushaho ,kuko byamuhaye inshingano zikomeye cyane ati”Abana bampahaye imbaraga zogukora , mbere ntamurongo nagiraga ufatika ariko abana bampinduriye ubuzima cyane.