Print

Miss Teta Musana yatangaje ibyihishe inyuma y’umushinga wamuhesheje igihembo

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 29 March 2021 Yasuwe: 1143

Mugusobanura neza Musana Teta Hense yifashije uburyo bw’amashusho y’ikoranabuhanga mu gutangaza imishinga migari iteguwe (Projector) yasobanuye umushinga we unashamikiye ku kigo cye cyitwa Hense Company.

Ubwo yari umutumirwa mu kiganiro The Celebrity Corner Show cya Goodrich Tv, umwe mu bari bakurikiye ikiganiro witwa Fatuma yahamagaye abaza Teta Hense ku makuru yumvise ko umushinga yamuritse atari uwe ahubwo ari uw’umuryango we.

Umunyamakuru yaciye mu ijambo uwari uhamagaye amubaza aho yumvise ayo makuru maze Fatuma avuga ko yayumvise kuri Radio Vision Fm.

Asubiza iki kibazo Teta Hense yagize ati"Ibyo nanjye narabyumvise bivugwa gutyo. Umushinga ni uwanjye, ushamikiye ku kigo cyanjye cyanditse kandi cyemewe".

Yanongeyeho ko uretse no kuba umushinga yamuritse ari uwe, anafite ubuhanga n’ubumenyi bwo gutegura imishinga hari na benshi ajya abifashamo nk’akazi.

Akivuga iby’imishinga kandi yamaganiye kure amakuru ajya avugwa ko hari abakobwa basabwa guhindura imishinga yabo mu mwiherero wa Miss Rwanda.

Ati" Inshuro ebyiri ngiye mu mwiherero wa Miss Rwanda, sindabibona. Wenda icyaba ni ukukungura ibitekerezo.”

Ikamba Teta Hense Musana yegukanye, ni irya kabiri muri Miss Rwanda ry’agaciro kanini kuko ryaherekejwe n’igihembo cya miliyoni 6 Frw.

Musana Teta Hense afite 21 yari ahagaririye umugi wa Kigali mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2021 , akaba yari inshuro ya 2 yari yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, kuko n’umwaka wa 2020 yarahatanye agarukira mu 10 bambere.

Uyu mwaka yacyuye ikamba ry’uwahize abandi mu gutegura umushinga ugaragaza udushya. Imitegurire yimbitse n’ishyirwa mu bikorwa by’umushinga azabifashwamo na Bank ya Kigali.


Uyu mukobwa azashyira mu bikorwa umushinga we afatanyije na Banki ya Kigali