Print

Barafinda mu isura nshya,Impinduka ku mubiri we zirivugira[AMAFOTO]

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 30 March 2021 Yasuwe: 6692


Barafinda yashakaga kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Yakomeje kugenda atungurara abantu mu buryo butandukanye, ibyo akoze bamwe bakabifata nkaho uyu mugabo ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe nubwo nta rwego rw’ubuvuzi na rumwe rwari rwakabyemeje icyo gihe.

BARAFINDA SEKIKUBO FRED YARAHINDUTSE!

kuwa 5 Gashyantare 2020 nibwo RIB yandikiye Barafinda imumenyesha ko atumiwe ku itariki ya 10 Gashyantare 2020, saa mbili za mugitondo ku Kimihurura ku cyicaro gikuru cy’urwo rwego, yitwaje urupapuro rumutumira hamwe n’indangamuntu. icyo gihe Barafinda yanze Kwitaba Ubugenzacyaha.

Kuwa 11 Gashyantare 2020 nibwo yafashwe anasabwa ibisobanuro ku byo yagombaga kubazwa. Icyo gihe ntago ibazwa ryakozwe nkuko bikwiye kuko RIB yasanze ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe koko.

Bahise bihutira kumujyana kukigo cy’Ubuvuzi bw’Indwra zo mumutwe cya CARAES ahazwi nka ’Indera’ maze ibisubizo byiryo vuriro byerekana ko Barafinda arwaye koko ndetse agomba kwitabwaho bityo Ibazwa ryari riteganyijwe ntiryakorwa kubera ikibazo cy’uburwayi.

Barafinda n’Umugore we mbere na Nyuma yuko Avuzwa

Ibi ntibyatumye hari abandi babirebera mu ndorerwamo ya politike bamwe bavuga ko atarwaye ndetse ko ahubwo ari impamvu yo kumucecekesha bitewe nibyo yaramaze iminsi atangaza kuri za YouTube. ibi ndetse byanashimangirwaga n’Umugore we ko atarwaye kandi atagomba kuvurirwa mu kigo cyita kubarwayi bo mumutwe.

Barafinda yarahindutse bigaragara!
Nyuma y’Amezi atandatu avurirwa i Ndera, Barafinda yaje gusezererwa bivugwa ko yorohewe, ndetse nyuma aza no kubuzwa ko ngera kuvugana n’Itangazamakuru kugirango abanze yoroherwe neza! kugeza ubu impinduka kumubiri wuyu Barafinda Sekikubo Fred zigaragarira buri wese ndetse mushobora no guhura Ukamuyoberwa.

Barafinda yitabwaho n’Umugoe we!

Barafinda i we murugo!


Barafinda yarabyibushye kuburyo butangaje!