Print

Imitwe yitwaje intwaro irimo na FDRL yigaruriye imidugudu 14 y’i Masisi

Yanditwe na: Martin Munezero 30 March 2021 Yasuwe: 1214

Byatangajwe n’umuyobozi w’iyo teritwari, Berin Lukonge, ubwo yari mu nama n’itsinda ry’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO, ku wa 27 Werurwe 2021.

Ati “Umutekano mu matwara ya Bashali ukomeje guhangayikisha kandi uteye impungenge. Mu midugudu 23 igize ayo matwara, 14 yigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri rusange na teritwari ya Masisi by’umwihariko. Iyo irimo Nyature, APCLS, FDRL, GARUZA na NDC-Rénové Bwira.”

Radio Okapi yatangaje ko Lukonge ahangayikishijwe no gukozanyaho kwa hato na hato hagati y’ingabo za RDC n’abo barwanyi gutuma ako gace kabamo iterabwoba n’imitungo y’abaturage igasahurwa.

Icyakora ngo yizeye ko ingabo za Leta, FARDC, zizafasha kwirukana iyo mitwe kuri ubwo butaka, hakagaruka umutekano.

Kivu y’Amajyaruguru iri mu Burasirazuba bwa RDC imaze imyaka myinshi irangwamo umutekano muke, utezwa n’imitwe yitwaje intwaro yahinduye amashyamba y’ako gace ibirindiro. Iyo mitwe irimo iy’Abanye-Congo, Abanya-Uganda ndetse n’Abanyarwanda biganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.