Print

Umukecuru w’imyaka 62 yasubiye ku ishuri kugira ngo azabe umudepite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 March 2021 Yasuwe: 2273

Madamu Maureen Ngoma yahisemo gutangrira mu mwaka wa 8 kugira ngo arebe ko yazakabya inzozi ze nubwo yakererewe

Ngoma n’umunyeshuri ku kigo cyo mu mujyi wa Lusaka cyitwa Chisenga primary school.

Ngoma yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye asubira ku ishuri ari ukureba uko yazakora mu biro nk’abandi bose ndetse ngo ntiyitaye ku myaka ye.

Yagize ati “Ndashaka kuzakora mu biro bikomeye ngafasha abaturage igihe nzaba ndangije amashuri.

Uyu mukecuru yavuze ko nta kabuza narangiza kwiga azahita ahatanira kuba umudepite mu mujyi wa Lusaka cyangwa se yiyandikishe mu gisirikare.

Uyu mubyeyi w’abana 9 yavuze ko akunda abagore bigenga bakora mu biro bikomeye kandi ko nawe yari kuba umwe muri bo iyo ataza gufata umwanzuro wo kureka ishuri agashaka umugabo afite imyaka 17 mu myaka 45 ihise.

Ubu Madamu Ngoma ajyana ku ishuri n’abuzukuru be bato bacyiga mu mashuri abanza.