Print

Ibyo wamenya ku ’INKWETO YA SATANI’ yateje impaka bivugwa ko irimo Amaraso y’Abantu-AMAFOTO

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 30 March 2021 Yasuwe: 2170

REBA VIDEO Y’INKWETO YA SATANI HANO

MSCHF ifatanije n’umuhanzi wi cyamare wo muri leta zunzubumwe za Amarica witwa Montero Lamar Hill ariko wamamaye kumazina ya Lil Nas X uri mubagezweho, basohoye inkweto witegereje neza usanga ari Nike Air Max 97s yasohowe bwambere n’uruganda rwa NIKE mu mwaka wi 1997 ariko zikaza kwamamara cyane na none mu 2020 inaha.

Nike Air Max 97s iri muziharawe naba sirimu mumyambarire!

Mu gukora iyi nkweto yindi yiswe i ya SATANI, MSCHF [MISCHIEF] na LIL NAS X, bafashe iyo yuruganda rwa NIKE yarisanzwe iriho, bongeramo Amaraso y’Abantu nkuko biri kuvugwa, bongeraho ni ijambo 1/666 hamwe n’Umurongo wo muri Bibiliya wa LUKE 10:18 ndetse ni ikirango cya NIKE bakirecyeraho bayishyira ku isoko.

Amagambo yanditse kuri iyi nkweto yateye urujijo benshi

Aya magambo yatye benshi kwibaza byinshi ndetse bakibaza umurongo wo muri bibiliya wa Luke 10:18 aho waba uhurira ni izina ryizi nkweto ziswe "inkweto za Satani" ndetse no kuvugwa ko izi nkweto zirimo Amaraso.

Uyu murongo ubundi muri Biniliya Yera kubayemera uragira uti"Arababwira ati “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo."

Ku ikubitiro iri duka ryasohoye Inkweto imiguru 666, ku giciro cyamadorali yabanyamerica $1.018 asaga Miliyoni yamafaranga y’u rwanda.
ndetse nyuma yiminota micye zahise zishira ku isoko nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandikirwa mu bwongereza BBC.

Izi nkweto zigisohoka zaraguzwe zirashira.
Amakuru agera kuri iki kinyamakuru aravuga ko uruganda rwa Nike rugiye kubajyana mu nkiko, kubera guhindura igikorwa cyabo hagamijwe inyungu kandi nta burenganzira babifitiye batarigeze banabibamenyesha mbere yuko ikorwa ikanashyirwa ku isoko.

Izi nkweto ntizisanzwe

Biravugwa ko izi nkweto zirimo igitonyanga cyamaraso y’abantu


Comments

yves 3 April 2021

Ngaho reeee!!!!