Print

Rusesabagina yashinjwe uruhare rutaziguye mu iterabwoba n’ubwicanyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 April 2021 Yasuwe: 605

Ubwo yari mu gihe cy’ibazwa, Rusesabagina ngo yemeye ko yari azi ibitero byakozwe n’uyu mutwe mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe ariko ko atatumye abarwanyi kwica abasivili.

Mu iburanisha rya none, Paul Rusesabagina yashinjwe atari mu rukiko, iyi ikaba yari ibaye inshuro ya kane aburanishwa adahari.

Ku cyaha cy’iterabwoba, ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa agomba kuryozwa ibikorwa by’ubwicanyi byakozwe n’umutwe wa FLN ubwo wagabaga ibitero mu majyepfo y’U Rwanda.

Havuzwe abantu 9 bishwe barimo umwe mu bayobozi b’umurenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru.

Hari kandi imodoka zitwara abagenzi zatwitswe ubwo abarwanyi bazihagarikiraga mu ishyamba rya Nyungwe rwagati.

Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yabwemereye ko yari azi umugambi w’ibitero byagabwe kimwe n’abandi bari basangiye ubuyobozi bw’impuzamashyaka MRCD.

Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina atakwitwaza ko we ubwe atari mu ishyamba rya Nyungwe ngo ahunge ibyaha biregwa abarwanyi be kuko ari we wabahaga amabwiriza.

Ikindi ngo kuba yari umuyobozi w’impuzamashyaka yashinze uyu mutwe kandi akaba yarawuteye inkunga, ubushinjacyaha bugasanga bihagije ngo aryozwe icyaha.

Yarezwe n’icyaha cyo gushimuta abaturage

Aha ubushinjacyaha bwavuze abantu bakuwe mu modoka zitwara abagenzi bakajyanwa mu ishyamba rya Nyungwe ku gahato ariko nyuma bakaza kurekurwa.

Hari kandi n’abaturage bo mu murenge wa Nyamata bajyanywe mu ishyamba ku ngufu bikoreye ibintu byari byasahuwe n’abarwanyi.

Busobanura icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro, ubushinjacyaha buvuga ko abarwanyi batwaye ku gahato imitungo y’abaturage.

Iyi irimo amatungo yashimuswe, amafranga, ibiribwa n’ibindi byambuwe abaturage mu gace kagabwemo ibitero.

Iburanisha rya none ryashojwe ibyaha icyenda bishinjwa Rusesabagina bidahetuwe, urubanza rukaba rugomba gukomeza ku itariki ya 21 n’iya 22 z’uku kwezi.

BBC