Print

Umugore yatabaje Polisi ihageze ayisaba ko batera akabariro

Yanditwe na: Martin Munezero 2 April 2021 Yasuwe: 4227

Montanez-Colon yahamagaye polisi avuga ko yasinze agatanga imodoka y’ uwahoze ari umugabo witabye Imana none akaba ashaka ko polisi imufasha kuyigaruza.

Umupolisi Justin Davoult yageze mu rugo rw’ uyu mugore agira ngo amufashe mu kibazo yari yabwiye polisi, maze uyu mugore atangira ku mukorakora mu gituza amubwira ko hashize umwaka adakora imibonano mpuzabitsina amusaba ko bayikorana.

Davoult yarabyanze maze yisubirira ku kazi ke. Nyamugore ntiyashyirwa arongera ahamagara 911 avuga ko umupolisi bamwoherereje nta kintu yamufashije ahubwo yasize amurakaje.

Polisi y’ iki gihugu yahise imuta muri yombi imuziza gukoresha nabi umurongo washyiriweho ubutabazi.