Print

#Kwibuka27: Ubutumwa abayobozi batandukanye ku isi bageneye Abanyarwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 April 2021 Yasuwe: 292

Ni umuhango watangirijwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakaba aribo batangije iki gikorwa bunamira inzirakarengane zihashyunguye ndetse bacana n’urumuri rw’icyizere.

Mu butumwa yatangiye muri Kigali Arena ahakomereje uyu muhango, Perezida Kagame yavuze ko amateka ya Jenoside ari ukuri, kandi ko niba abahakana amateka bitabatera isoni; ‘njyewe, nawe twagirira iki ubwoba bwo guhangana na bo?’’.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo u Rwanda rwongere kubaho nk’igihugu byagizwemo uruhare n’Abanyarwanda benshi, banze kuba ibikoresho by’ubuyobozi bubi.

Hirya no hino ku isi na ho abayobozi batandukanye batanze ubutumwa bw’ihumure bufata u Rwanda n’Abanyarwanda mu mugongo, kuri uyu munsi batangiye iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yasabye abatuye Isi gutahiriza umugozi umwe no kongera imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ababiba urwango, kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi itazagira ahandi iba ku Isi.

Muri ubu butumwa, António Guterres yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikiri mu mitwe ya benshi nk’igikorwa ndengakamere cyibasiye inyokomuntu muri aya mateka ya vuba.

Guterres yavuze ko mu kwirinda ko ibyabaye mu Rwanda bitagira ahandi biba ku isi, abantu bakwiye gufatanya mu kurwanya urwango aho rwaba ruri hose.

Yagize ati “Twabonye ibyabaye mu Rwanda mu 1994 kandi tuzi ingaruka ziteye ubwoba zibaho igihe urwango ruhawe intebe. Mu kwirinda ko aya mateka mabi yisubiramo birasaba guhangana n’amatsinda y’ababiba urwango yamaze kuba ikibazo ndengamipaka ku isi.”

Yakomeje agira ati “Tugomba kandi kongera imbaraga zacu ndetse tugashyiraho gahunda imwe duhuriyeho mu kuvugurura no kongerera imbaraga ibikorwa duhuriyeho.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye 7 Mata 1994, ari amahano akomeye muri Afurika, nyuma y’ubucuruzi bw’abacakara n’abakoloni.

Yagize ati “Abatutsi barenga miliyoni barishwe kandi mu buryo bukabije, hakoreshejwe imihoro, amashoka n’ibindi. Mu minsi irenga ijana amahano atavugwa yakorewe abagabo, abagore, abana, abasaza ndetse n’impinja zavutse gusa kubera uko bavutse ari Abatutsi.”

“Mu gihe kizaza tuzakomeza kwibaza ku mpamvu zateje iyo Jenoside y’indengakamere yabaye mu baturage bari basangiye ururimi rumwe, idini rimwe n’imisozi imwe mu binyejana byinshi.”

Avuga ko aya makuba yabaye umuryango mpuzamahanga urebera ndetse n’itangazamakuru ntiryabiha agaciro, akagaragaza ko raporo y’Abafaransa iherutse gushyirwa ahagaragara ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, igaragaza uruhare ry’umuryango mpuzamahanga cyane ndetse n’u Bufaransa bw’umwihariko.

Avuga ko “Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika hamwe na Guverinoma y’u Rwanda bizihiza uyu munsi, nk’uko babikoze kuva mu mwaka wa 2010, turashaka kwibutsa Abanyafurika ndetse n’isi ko aya makuba yabaye mu Rwanda atagomba kongera kuba na rimwe kandi atagomba kwibagirana.”

Yunzemo ati “Turashaka kongera kugaragaza ko dufatanyije n’abacitse ku icumu ndetse n’imiryango y’abahohotewe, no kubwira ikiremwamuntu ko amahano nk’aya atagomba kongera kubaho, haba muri Afurika cyangwa ahandi ku Isi, turifuza ko ibyago byabaye mu Rwanda mu myaka 27 ishize bifasha Afurika kwikingira kugira ngo bitazongera kubaho, kandi bibe umusemburo wo kubaka Afurika aho amoko atandukanye azafatwa nk’ubutunzi kandi ntibibe intege nke.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, we avuga ko nyuma yimyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hibukwa mu buryo bukomeye imiryango y’inzirakarengane yishwe.

Ati “Uyu mwaka ndaha icyubahiro igikorwa cyo gushaka ukuri gikomeje gutera imbere, kikaba ari nac yo kitwemerera gukomeza kwibuka. Kuri iyi tariki 7 Mata, reka dukomeze kwibuka kandi turwanye ihakana iryo ariryo ryose cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Imyaka ishize ukuri kwakomeje kuba ukuri, kandi ntabwo kuzakomwa mu nkokora n’uwo ariwe wese washaka gutanga ibinyoma.”

Kugeza ubu u Rwanda rushima ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze kwemerwa ku rwego mpuzamahanga, kuko mu 2004 Umuryango w’Abibumbye washyizeho tariki ya 7 Mata nk’umunsi uhoraho wo kuyizirikina, wongera kubishimangira muri Mata 2020.

RBA