Print

Ingabo z’Amerika Zigiye Gushinga Ibirindiro mu Nyanja y’Umukara

Yanditwe na: Martin Munezero 10 April 2021 Yasuwe: 2418

Guvernoma ya Ankara muri Turukiya, yatangaje ko yamenyeshejwe na Leta zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa gatanu, ko abiri mu mato yayo y’intambara azanyura mu Nyanja y’umukara kugeza itariki ya kane z’ukwa gatanu. Ni mu gihe Uburusiya bwashyize ibirindiro by’ingabo zabwo ku mupaka uwuhuza na Ikrene, mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Hari hashize igihe gito hatutumba umwuka utameze neza hagati y’ingabo za Ikrene, n’ingabo zitavuga rumwe na leta zishyigikiwe n’Uburusiya, mu karere ka Danbass ko muri Ikrene.

Ubudage bwasabye Uburusiya kuvanayo ingabo zabo mu gihe Moscou yo, ishinja igihugu cya Ikrene ubushotoranyi.

Minisitiri w’Ububanye n’amahanga wa Turukiya yavuze ko biciye mu masezerano yasinyiwe Montreux, mu Busuwisi, bohererejwe ubutumwa iminsi 15 mbere binyuze mu nzira ya diplomasi ko amato abiri azanyura mu Nyanja y’umukara kugeza ku itariki ya 4 z’ukwezi kwa gatanu.

Amasezerano ya Montreux yo mu 1936, aha Turukiya uburenganzira bwo kugenzura imiyobora ya Bosphorus na Dardanelles no kugenga amato y’amahanga atwara ibicuruzwa.