Print

Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko kumenya u Rwanda bakaruzirikana mu byo bahugiramo byose

Yanditwe na: Martin Munezero 10 April 2021 Yasuwe: 830

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA cyibandaga ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda rwunze ubumwe.

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange biri mu cyumweru cyahariwe kwibuka no kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bamporiki Eduard yagarutse ku cyatumye abanyarwanda bangana, bagatatira igihango cy’ubunyarwanda bakicana ari abavandimwe.

Abwira urubyiruko ko mu byo baba bakora byose bakwiye kuzirikana u Rwanda bakarwitaho bakarurwanirira.

Ati “Mu bintu bikomeye umwana w’umunyarwanda akeneye, ni ukumenya u Rwanda. Kumenya u Rwanda mu bice bitatu, kumenya u Rwanda nk’igihugu cy’igihangange, kumenya u Rwanda rwabaye igihugu kiri gukinishwa rukajyanwa no ku manga y’urupfu nk’igihugu gipfa, no kumenya u Rwanda Inkotanyi zanze ko rupfa. Ibyo bintu uko ari bitatu ni impamba yafasha umunyarwanda mu rugamba cyangwa urugendo yaba afite urwo arirwo rwose.”

Yongeyeho ko kenshi usanga muri iki gihe urubyiruko ruhugiye mu gushaka imibereho no kwiga amashuri menshi bakibagirwa u Rwanda kandi ari rwo rutuma babasha gutuza bagakora ibyo byose.

Yabasabye ko nubwo ibyo byose babikora, badakwiye kwibagirwa urwababyaye kuko ari bo Rwanda rw’ejo.

Ati “Hari igihe ibyo dushyuhamo byose twibagirwa u Rwanda, ugushaka amashuri meza nibyo, ugashaka amafaranga menshi nibyo, ariko umunsi umwe uzaba perezida w’iki gihugu, uzaba minisitiri w’iki gihugu, uzaba umubyeyi ubyarire muri iki gihugu, uzaba umurezi muri iki gihugu uzaba umucuruzi muri iki gihugu.”

Akomeza abwira urubyiruko ko umunsi bazaba aribo bayobozi b’igihugu, bazaba bafite umukoro wo gutoza abana babo no kubigisha inzira banyuramo. Kandi kugira ngo bazabigereho ari uko babanza kubitegura hakiri kare.

Umuyobozi wa Rwanda We Want, Murenzi Tristan, wari witabiriye ikiganiro yasabye urubyiruko bagenzi be guhorana ubunyarwanda muri bo bakirinda icyabatandukanya bakazirikana ikibahuje.

Ati “Dukomeze izo gahunda zo gushaka amaramuko, dukomeze izo gahunda zo gushaka ejo hazaza hacu heza ariko dutekereze tuvuge tuti hari igihe cyagera aya mafaranga akaba ntacyo akitumariye igihe cyose ubunyarwanada bwaba bwatakaye, ariyo mpamvu tugomba gushaka amafaranga ariko tugashyira imbaraga mu kubaka ubunyarwanda tukabuha imbaraga zihagije kugira ngo ibyabaye bitazongera.”

Bamporiki yasoje asaba urubyiruko kudafatanya n’abasebya u Rwanda nk’aho hari icyo bapfa narwo ahubwo bakarushaho kurumenya no kurwubaka basigasira igihango cy’ubunyarwanda kizatuma rubaho neza mu mahoro.