Print

Nyakabanda:Ikosa rimwe gusa ryari ritumye ahira munzu n’abaturanyi be badasigaye

Yanditwe na: Martin Munezero 10 April 2021 Yasuwe: 6591

Nk’uko abaturanyi be babitangarije BWIZA dukesha iyi nkuru, uyu musore aba mu nzu ya chambrette y’inzu nini ifite imiryango itatu yose ibamo abantu ndetse hari n’ahaba abana bato barimo uruhinja n’undi utaruzuza imyaka ibiri.

Babanje gukeka ko yatahanye indaya bikaba ngombwa ko barwana

Ahagana saa munani z’ijoro, aba baturanyi batangiye kumva ibintu bisa nk’aho ari abantu bari kugundagurana, bakeka ko uyu musore witwa Emmanuel yaba yacyuye indaya ariko bakaza kugira ibyo batumvikana umukobwa akamwima bikaba ngombwa ko agerageza kumufata ku ngufu.

Umwe mu baturanyi ati “ Njye numvise ibintu bigundagurana ibyo mu nzu birimo kumeneka ngirango Emmanuel yacyuye indaya ariko yanga kumuha ashaka kuyifata ku ngufu, ariko nkumva umukobwa ntatabaza ndetse nta jwi numva.” Uyu yakomeje agira ati “ Ubwo hashize amasegonda nka 30 numva nta muntu ukoma usibye kugundagurana n’ibyo mu nzu bimeneka, nongera gukeka ko kubera ko uyu musore akunze kuba afite amafaranga kuko afite depot y’amakara, ngirango yatewe n’abantu bari kugerageza kumuniga ngo bamwice ariko atabasha gutabaza nibwo nasohotse njya kureba ibiri kuba.”

Yabuze urufunguzo, agerageza guca mu idirishya ritacamo n’uruhinja

Kubera ubusinzi, uyu musore yari yabuze aho yashyize urufunguzo ngo wenda yikingurire asohoke, ahubwo agerageza gusohokera muri grillage y’idirishya ntoya cyane ku buryo itacamo n’uruhinja.

Umuntu wa mbere wageze hanze akabona umuriro ugurumana mu nzu niwe watabaje avuga ko umusore arimo gushya kubera ko atabashaga kureba imbere neza usibye kubona umuriro n’imyotsi myinshi, aba nabwo uyu musore benshi bari bazi ko arimo guhira mu nzu atangira kuvuza induru atabaza ngo hagire umuntu umufungurira abashe gusohoka.

Abasore batatu b’abaturanyi bahise bahagera bagerageza gufungura umuryango bibanza kwanga ariko babasha kuwumena urafunguka Emmanuel aturumbuka mu nzu yiruka agira ati “ Ndahiye, Ndahiye,” ariko mu by’ukuri umuriro wari utaramugeraho ahubwo imyotsi yari yuzuye muri icyo cyumba gito kitarengeje metero 3 kuri 3 ari yo yendaga kumuhitana.

Imana yakinze akaboko

Muri iyi chambrette Emmanuel abamo akoresha imbabura ya gaz kandi hari harimo ibicupa bibiri binini bya gaz, ariko kubw’amahirwe nubwo umuriro wari mwinshi wahereye ku ishyiga yari atetseho, ntabwo umuriro wigeze ugera kuri ayo macupa ya gaz kuko iyo ugeraho byashoboka ko yari guturika inzu yose igafatwa n’inkongi ndetse n’abaturanyi barimo n’abana bato bakabigenderamo.

Ababibonye bavuga ko ukurikije ibyabaye, ariko gaz ntiturike bishoboka ko Imana yarebye abo bana b’abaturanyi dore ko ari inzu imwe usibye kuba ifite imiryango itandukanye, mu bushobozi bwayo ikabuza ko ibyo byaturika, ariko na none batanga inama bavuga ko umuntu utabasha guhagarara cyane cyane uwasinze adakwiye kujya yegera imbabura iyo ari yose usibye na gaz noneho iri mu nzu aziko isaha n’isaha agatotsi kamutwara.

Bamwe bavuga ko ahubwo nk’iyo iza kuba imbabura isanzwe, usibye ko wenda atari kujya gucana imbabura saa munani z’ijoro, bishoboka ko yari no gupra mu nzu atabizi abantu bakabyuka mu gitondo umuntu yashizemo umwuka.


Comments

tiit 20 October 2022

Bibaho cyane niyo utaba wasinze keibagirwa ko washyihije amazi ukaryamabbibaho.
Ni ahimana