Print

Sebukwe wa Tom Close yitabye Imana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 April 2021 Yasuwe: 2593

Sebukwe wa Tom Close, akaba umubyeyi w’umugore we Niyonshuti Ange Tricia yitabye Imana. Inkuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mata 2021.

Niyonshuti Tricia abinyujije kuri konti ye ya Instagram yavuze ko umubyeyi we yakundaga cyane atagihumeka umwuka w’abazima.

Ati " Icyo natinyaga kuva nkiri umwana kiranze kirasohoye. Imana ikunyakirire mu gituza cyayo Papa."

Tariki 14 Gashyantare 2021 Tricia yashyize ifoto kuri instagram igaragaza akaboko k’umuntu bashyizemo serumu yifuriza se umunsi mwiza w’abakundanye.

Kuwa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2013,nibwo Umuganga akaba n’umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yashyingiranwe na Niyonshuti Ange Tricia.

Ange Tricia Close na Tom Close bamaze kubyarana abana 3 n’undi wa kane barera.