Print

Umwana w’Imyaka 5 ufite ubwenge butangaje yegukanye Ikamba rya Miss Toddler USA America _AMAFOTO

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 14 April 2021 Yasuwe: 1551

Umukobwa ukiri muto, Kleopatra Vargas, ni umunyamerika ariko ufite inkomoko muri Afurika mu gihugu cya Nigeria aho Se umubyara avuka, mu gihe Nyina ari Umunyamerika. Ni umwana ufite igipimo cy’ubwenge butangaje uvuga nibura indimi 3 adategwa.

Kleopatra Vargas ufite imyaka 5 uherutse kwambara iri kamba ry’ubwiza mu bana bato muri Amerika, yavukiye i Chicago muri Illinois. Yegukanye ikamba rya ’Miss America Nation atangaza benshi ubwo yavugaga ko ashimira umuryango mugari n’abateguye irushanwa.

Aganira n’abanyamakuru nyuma yo gutangazwa nka Miss Toddler mushya muri Amerika 2021, Kleopatra, uvuga indimo 3 zirimo Igbo yo muri Nigeria, Icyesipanyole n’icyongereza, yashimiye Abateguye iri rushanwa. Yashimiye kandi ababyeyi be, urukundo yagiriwe n’ubuyobozi muri rusange n’inkunga bamugiriye

Kleopatra yavukanye umugisha kuko yavuze ko afite amezi 10 y’amavuko yatsinze amarushanwa yegukana umwanya wa Baby Illinois 2016. Muri 2021 nyuma yo gutsinda abandi bana 20 muri Miss Toddler America Nation, nyina yishimye cyane, avuga ko umukobwa we ari umwana w’indashyikirwa ufite ubushobozi budasanzwe. Yavuze ko hamwe n’ikamba rye rishya nka Miss Toddler muri Amerika 2021, hari byinshi uyu mwana we azakora nk’ibitangaza aho uburanga bwe buzakomeza kuba umugisha kuri we .

Refe _5 Year Old Mexican- Nigerian Wins Miss Toddler USA America Nation 2021 : Miss Petite Nigeria Blog. (2021). Retrieved 14 April 2021, from https://misspetitenaijablog.com/2021/04/05/5-year-old-mexican-nigerian-wins-miss-toddler-usa-america-nation-2021/#:~:text=One%20of%20the%20most%20fast%20rising%20kids%20pageant,and%20speaks%20Igbo%2C%20Spanish%20and%20English%20language%20fluently.