Print

Umutoza Thomas Tuchel yahishuye umukinnyi wa Chelsea ukundwa cyane n’abagize umuryango we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 April 2021 Yasuwe: 1679

Nyuma y’umukino wo kuri uyu wa Kabiri ikipe ya FC Porto yatsindaga Chelsea igitego 1-0,umutoza Tuchel yahishuye ko umukinnyi N’Golo Kante akunzwe cyane ndetse n’abagize umuryango we.

Tuchel yabwiye abanyamakuru ati “Buri wese akunda Kante…..umuryango wanjye uramukunda cyane.”

Uyu mutoza yavuze ko umuryango we ukunda gufana amakipe atoza aho mbere bafanaga PSG na Dortmund.

Thomas Tuchel yahawe akazi ko gutoza Chelsea muri Mutarama yum waka nyuma y’aho iyi kipe yirukanye uwari umutoza wayo Frank Lampard.

Ikipe ya Chelsea yasezereye FC Porto ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1 aho igomba gutegereza ikipe irarokoka hagati ya Real Madrid na Liverpool.

Umutoza Tuchel yavuze ko muri aya makipe yombi yifuza guhura na Real Madrid kuko ngo adakunda guhura n’ikipe basangiye shampiyona.

Ati “Sinkunda guhura n’ikipe duhuje shampiyona muri Champions League kuko biguha ibyiyumvo bikomeye mu mikino y’I Burayi.Umukino nturarangira ndaza kuwureba mu byukuri.Byose birashoboka.Liverpool ni ikipe ikomera iyo iri mu rugo,turaza kwakira ibyo turabona.Turi mu bihe byiza.”


Kante akundwa cyane n’abagize umuryango wa Tuchel