Print

Umunyarwenyakazi Anne Kansiime ari kwitegura Imfura ye n’umukunzi we Skylanta

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 15 April 2021 Yasuwe: 2241

Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 15 Mata 2021, Anne Kansiime yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram imugaragaza akuriwe. Avuga ko ari ibyishimo by’ikirenga byatashye mu muryango we n’umukunzi we.

Uyu mugore wakunze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye, yavuze ko akimara kumenya ko atwite yabuze uko azatanga iyi nkuru.

Ati “Nakomeje kwibaza uburyo buboneye nabibatangarizamo ko vuba aha hari undi muntu uziyongera mu muryango wanjye na Skylanta."

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, Anne Kansiime afite igitaramo akorera ku rubuga rwa Youtube. Yavuze ko ari bwo ari butangaze byinshi ku bijyanye no gutwita kwe, kandi ko yari akumbuye gutaramira abafana be.

Ati “Kuri uyu wa 16 Mata 2021 ndaba mfite igitaramo kirabera kuri Youtube ni bwo ndibutangaze byinshi. Nari mbakumbuye bantu banjye. Ndumva ntazi aho ndibuhere.”

Kansiime na Skylanta bagiye kubyarana imfura, bahuye mu 2018. Ni nyuma y’uko mu 2017 uyu munyarwenya yari amaze gutandukana byeruye na Gerard Ojok barushinze.

Kansiime na Ojok batandukanye bamaranye imyaka itanu babana. Anne yumvikanye kenshi mu itangazamakuru ashinja uyu mugabo kumuca inyuma no kutamubera indahemuka.

Kansiime ni umunya-Uganda wavutse tariki 13 Mata 1987, yujuje imyaka 34 y’amavuko. Yavukiye ahitwa Kabale muri Uganda, avukana n’abarimo Alle Lindsdell na Shine Omukinga.

Tukahirwa Abraham uri mu rukundo na Anne Kansiime ni umunya-Uganda w’umunyamuziki ukomeye mu njyana ya Reggae. Uyu musore yakuriye mu mujyi wa Mbarara ariko kuri ubu ari kubarizwa muri Kampala.