Print

RIB yafunze uwari umuyobozi wa Koperative UMWALIMU SACCO n’umukozi wayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 April 2021 Yasuwe: 2092

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwatangaje ko rwafunze Mugire Joseph, wahoze ari umuyobozi muri koperative “UMWALIMU SACCO” na Nyirarukundo Liliane, umukozi muri iyi koperative.

RIB yavuze ko aba bombi bafashwe nyuma y’igenzura ku mikoreshereze y’umutungo w’iyi koperative n’iperereza ry’ibanze.

Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mugihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Itangazo RIB yashyize kuri Twitter, rivuga ko aba bombi bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano, gutonesha no kunyereza umutungo.

Koperative Umwalimu SACCO yashinzwe mu mwaka wa 2006 ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame, hagamijwe gufasha abarimu kwivana mu bukene, itangira gutanga inguzanyo ku banyamuryango mu mwaka wa 2008.


Comments

Josiane 👍 15 April 2021

Nibafatwe rwose,umuntu wese uhemukira umurezi Imana ntizamwihanganira,kuko aba yitanze 🤷‍♀️


mwarimu 15 April 2021

Bari basigaye basuzugura, batanga imyanga uko bashaka

Nta jambo mwalimu aba afitemuri iyi coo, ubwo rero biriraga uko bashaka, ayo twizigama si ayacu kk tuyungukira


15 April 2021

Babakurikirane kuko iriya cooperative yakagombye kuba imaze kwiteza imbere ariko ntabyo tubona nk’ abayibamo turacyakodesha aho dukorera ,Kandi twongereye umugabane ngo bubake aho gukorera, muzarebe Umurenge Sacco aho ugeze murebe ’ Umwarimu Sacco!