Print

KWIBUKA 27# Munyarwanda ukunda u Rwanda vuga amateka uko ari - Ubutumwa bw’umuhanzi Yvan Buravan

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 15 April 2021 Yasuwe: 173

Ni ubutumwa uyu muhanzi yatambukije yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yibutsa Abanyarwanda ko iyo ukunda umuntu umukundana n’ibyiza bye ndetse n’ibibi bye, ahubwo ugaharanira gukosoza ibibi ibyiza bityo ko Abanyarwanda bakwiye guharanira gukosoza amateka mabi igihugu cyanyuzemo ameza.

Yvan Buravan mu butumwa bwe yagize ati “Uwo ukunda umukundana n’inenge ze, ibibi ukabikosoza ibyiza. Ibibi byacu ni amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yibukije abamukurikira ko uburyo bumwe bwo gukosora aya mateka mabi ari ukuyemera, bakayavuga uko ari ubundi buri wese agaharanira ko atazongera kubaho ukundi.

Ati “Bikosozwa kubyemera, ukaba umunyarwanda uboneye uharanira u Rwanda rwunze ubumwe. Munyarwanda ukunda u Rwanda vuga amateka uko ari kugira ngo ntibizongere ukundi, ukore ibifitiye igihugu natwe abagituye akamaro, niko kubaka!”

Ni ubutumwa uyu muhanzi yatanze mu gihe hasozwaga icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa kimara iminsi ijana.