Print

Abantu 66 batawe muri yombi mu cyumweru cyo Kwibuka bazira Ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 April 2021 Yasuwe: 782

Ibyaha byagaragaye byiganjemo gukoresha imvugo zisesereza abarokotse Jenoside, kubangiriza imitungo, ibikorwa n’amagambo agoreka amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’ibindi.

Nko mu gitondo cyo kuwa Mbere hasigaye umunsi umwe ngo hatangire icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, uwitwa Mukamurenzi Hilarie n’umugabo we Andre Sibomana barokotse Jenoside yakorewe abatutsi batuye mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, abantu bataramenyekana bagiye mu murima wabo batema insina ndetse bangiza n’ibishyimbo byari bihinzwemo.

Uyu muryango avuga ko ubabazwa no kuba hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Mukamurenzi yagize ati “Mu gitondo nka saa Moya nibwo twabimenye, umwana yaraje abwira umugabo wanjye niba ariwe watemye insina, agiye kureba yasanze zose bazitemye, twarahungabanye mu by’ukuri ariko tukagaya mu buryo bukomeye abantu bagifite ingengabitekerezo y’urwango.”

Mu cyumweru cy’icyunamo kandi mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, hagaragaye ibirego 12 by’abakekwaho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi, harimo n’umuturage wacanye umuriro mu muhanda avuga ko arimo kwibuka Abahutu.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rugaragaza ko muri iki cyumweru rwakiriye ibirego 87 ariko ibifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibisa nkayo ari 83.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Thierry Murangira yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko ugereranyije n’umwaka ushize mu cyumweru nk’iki, ibi byaha byagabanutse ariko akavuga ko ababifatirwamo batazihanganirwa.

Yagize ati “Mu 2017 ibirego byari 114, mu 2018 biragabanuka biba 72, mu 2019 birazamuka biba 80, mu 2020 byabaye 91 naho uyu mwaka ni 83 urumva ko bigabanuka.”

“”Iyo urebye ibirego RIB yakiriye ni 87 kuva tariki 7 Mata kugeza tariki 13, noneho ibyaha byose byakozweho n’ubugenzacyaha tugasanga bifite aho bihuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside ni 83.”

Dr Murangira avuga ko ibi ari ibyaha bishingiye ku magambo kenshi, gusa hakaba hari n’abantu bagifite ingengabitekerezo bagihohotera abacitse ku icumu nta kintu bishingiyeho.

Avuga ko uwaba ariwe wese niyo yaba umwe usigaye agifite ingengabitekerezo ya Jenoside, bidakwiye kandi bigomba kuranduka.

Kuri ubu abakurikiranweho ibi byaha mu nzego z’ubutabera ni 66, bakaba barabikoreye abaturage 60 barokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

RBA