Print

Ubufaransa: Barasaba urubanza kuri Philippe Hategekimana uregwa ibyaha bya jenoside

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 April 2021 Yasuwe: 661

Bwana Hategekimana amaze imyaka ibiri afungiwe mu Bufaransa nyuma yo gufatirwa muri Cameroun mu 2018 ku nyandiko yo gutabwa muri yombi yatanzwe n’Ubufaransa.

Ashinjwa uruhare mu kwica Abatutsi mu byahoze ari komine Ntyazo, Nyabisindu na Rusatira n’uruhare "mu kwica uwari burugumestre [wa komine Ntyazo] Narcisse Nyagasaza hamwe n’itsinda ry’Abatutsi".

Itangazo ry’ ubu bushinjacyaha rivuga ko Hategekimana akekwaho "uruhare mu gushinga bariyeri zo kugenzura no kwica abasivile b’Abatutsi", no "kuyobora no gushyira mu bikorwa ubwicanyi ku misozi ya Nyabubare na Nyamure", n’ibindi byaha.

Hategekimana wahungiye mu Bufaransa akanabona ubwenegihugu mu 2005 ku izina rya Philippe Manier, ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko yahavuye atinya gushinjwa agafatwa, ajya kuba muri Cameroun.

Ari mu bashyiriweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda inyandiko mpuzamahanga zo gufatwa mu 2017.

Afunze by’agateganyo mu Bufaransa kuva mu kwezi kwa kabiri 2019.

Mu kwezi gushize, raporo y’abanyamateka b’abafaransa yavuze ko Ubufaransa bufite "uruhurirane rw’uruhare ruremereye" kuri jenoside, ariko ko nta gihamya leta y’icyo gihugu "ubufatanye mu mugambi wa jenoside."

BBC