Print

U Bufaransa: Padiri Marcel Hitayezu ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yatawe muri yombi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 April 2021 Yasuwe: 2112

Hitayezu wahoze ari Padiri wa Paruwasi Mubuga muri Karongi, Le Figaro ivuga ko yafashwe kuwa Gatatu tariki 14 Mata 2021, abazwa ku byaha ashinjwa bishingiye ku kwima ibiribwa abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mubuga ahubwo akabihereza interahamwe zaje kwica. Hitayezu ahakana ibyaha aregwa.

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa kuri uyu wa Gatanu bwatangaje ko Hitayezu wavutse mu 1956, yabajijwe n’umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rwa Paris rushinzwe ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Hitayezu yari asanzwe ari umupadiri ahitwa Montlieu-la-Garde (Charente-Maritime) muri diyosezi ya La Rochelle.

Uyu mupadiri ashinjwa kuba muri Jenoside yakorewe Abatutsi yarimye ibiribwa n’amazi abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Mubuga akabihereza Interahamwe zari zije kubica.

Hitayezu ari mu bantu bashakishwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ndetse wanashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ngo yoherezwe kuhaburanira, icyakora mu 2016 urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwanze kumwohereza.

Mu 2019 nibwo dosiye ya Hitayezu yongeye gusubukurwa. Uyu mupadiri yavuye mu Rwanda mu 1994 ahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yavuye mu 1998/1999 ajya mu Bufaransa.

Alain Gauthier washinze umuryango ‘Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR)’, ugamije guharanira ubutabera no kugeza mu nkiko abakekwaho uruhare muri Jenoside bacyihishahisha yavuze ko ari amakuru meza kuba Padiri Hitayezu yatangiye gukurikiranwa.

Yakomeje avuga ko bikwiriye kuba isomo kuri Kiliziya Gatolika ikareka guha rugari abantu bayo bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Bufaransa ni naho haba Padiri Wenceslas Munyeshyaka wayoboraga Paruwasi ya Sainte Famille i Kigali, ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru ya IGIHE