Print

Umusore witeguraga ubukwe yaburiye mu nyanja habura iminsi mike ngo akore ubukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 April 2021 Yasuwe: 2048

Uyu musore witeguraga gukora ubukwe mu kwezi gutaha yaburiye mu Nyanja yagenderaga hejuru y’amazi ariko akantu yagenderagaho [bodyboard] kabonetse karumwe n’iyi shark.

Uyu mugabo w’imyaka 38 yari mu nyanja y’ahitwa Chinsta,muri Afurika y’Epfo,ari naho yaburiye.

Inshuti z’uyu mugabo zategereje ko mugenzi wabo wari mu nyanja muri siporo agaruka ku mucanga baraheba.

Aba batangiye gushakisha uyu mugenzi wabo ariko baramubura kugeza ubwo babonye akantu yagenderagaho karumwe cyane n’iki gifi cy’inkazi.

Hakoreshejwe indege 2 mu gushakisha bigizwemo uruhare n’ikigo cyitwa National Sea Rescue Institute (NSRI),abandi bakoresha ubwato ariko uwiteguraga kuba umugore we ntiyabonetse.

Umwe mu nshuti ze yagize ati “Dukwiriye kwemera ko shark y’umweru yariye Robert ndetse nta n’amahirwe y’uko bashobora kumubona.Umukunzi we Jana Hiles ari mu gahinda kenshi.Bari hafi kurushinga.”

Iyi shark yitwa Deep Blue,iba muri ako gace ipima toni 2.5 niyo bikekwa ko yariye uyu mugabo ndetse abatembereraga aho baburiwe.


Iyi shark niyo bikekwa ko yariye Robert witeguraga kurushinga