Print

Amateka ya Jet Li wabaye icyamamare kuva ku myaka 12

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 April 2021 Yasuwe: 1752

Izina rye ni Li Lianjie ariko yamamaye cyane ku isi, no mu karere kacu kubera filimi za ‘action’ yakinnye nka Jet Li.

Filimi ze zishingiye ahanini ku buhanga bwe mu mukino njyarugamba wa Wushu (Kungfu yo mu Bushinwa), umukino yabanje kumenyekanamo cyane kuva ari umwana.

Yavukiye i Beijing mu Bushinwa, afite imyaka ibiri se yarapfuye, bituma nyina n’abavandimwe be batatu babaho mu bukene.

Li Lianjie yarakuze aba icyamamare muri Wushu no muri filimi, uyu munsi ni isabuuru ya Jet Li y’imyaka 58.

Avuga ko yatangiye kwitoza cyane Wushu afite imyaka umunani, agize imyaka 12 yabaye uwa mbere mu Bushinwa mu gihe mu barushanwaga na we harimo n’abarengeje imyaka 20.

Kuva mu 1975 kugeza mu 1979 yabaye uwa mbere mu Bushinwa bwose yikurikiranya buri mwaka, kubera uburyo yari muto impano ye byabonekaga ko idasanzwe.

Ku rubuga rwe, avuga ko bwa mbere aba uwa mbere mu gihugu ku myaka 12, ahagaze kuri ‘podium’ y’abahabwa imidari uwa kabiri n’uwa gatatu bari iruhande rwe n’ubundi bamusumbaga nubwo ari we wari uhagaze ku gasongero.

Jet Li yahagaritse kurushanwa Wushu afite imyaka 19, abakora filimi bari bamubonyemo zahabu, atangirira ku yitwa ‘The Shaolin Temple’ mu 1982, filimi yakunzwe cyane kuva icyo gihe kugeza mu myaka ya za 1990.

Muri filimi ni naho izina rye Jet ryamamariye, nyuma y’uko kari agahimbano yahawe akiri muto nk’umunyeshuri wa Wushu mu ikipe ya Beijing, kubera umuvuduko yari afite bagereranyaga n’uw’indege.

Izindi filimi ze zakunzwe cyane zirimo; Once Upon a Time in China, Fist of Legend, Romeo Must Die, The one, cyangwa The Expendables irimo n’ibindi byamamare.

Jet Li aheruka kwifuriza iruhuko ridashira DMX wapfuye mu ntangiriro z’uku kwezi, yandika kuri Twitter ko “byari ishema kumenyana no gukorana nawe”. Bakinanye muri filimi Romeo Must Die hamwe na Aaliyah.

Mu 2011 Jet Li, nk’inzobere n’umwalimu mukuru w’umukino njyarugamba, yafatanyije n’umuherwe Jack Ma bashinga kompanyi yitwa Taiji Zen igamije gukwiza “Ubuzima n’Ibyishimo kuri Bose” yigisha icya rimwe umukino wa Taichi na ‘meditation’ hagamijwe kugira umubiri no mu mutwe hombi hameze neza.