Print

Umukobwa washinje Cristiano Ronaldo kumufata ku ngufu muri 2009 yamusabye akayabo k’amafaranga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 April 2021 Yasuwe: 1875

Uyu mukobwa wahoze ari umunyamideli yavuze ko ibyo yakorewe na Ronaldo byamugizeho ingaruka ariyo mpamvu ashaka ziriya miliyoni ngo zimwomore ibyo bikomere.

Kathryn Mayorga yavuze ko Ronaldo yamufashe ku ngufu bari kumwe mu cyumba cyo muri Hoteli yo mu mujyi wa Las Vegas ubwo yari afite imyaka 25.Ronaldo yahakanye yivuye inyuma ibyo birego.

Uyu mukobwa ngo ashaka miliyoni 18 z’amapawundi yo kumwibagiza uburibwe n’agahinda yagize mu gihe cyahise,izindi 18 zo kumurinda agahinda n’umubabaro yagiye mu gihe kizaza n’izindi 18 z’ibihano by’uko yamufashe ku ngufu.Uyu mukobwa w’imyaka 37 ngo amaze gutakaza 1.4 by’amapawundi.

Aya mafaranga yose hamwe ni miliyoni 56 z’amapawundi angana n’umushahara wa Ronaldo w’imyaka 2 muri Juventus.

Muri 2010,Mayorga yahawe na CR7 ibihumbi $375,000 - £270,000 kugira ngo amukureho ibirego.

Nyuma y’imyaka 3,uyu mukobwa yahise yongera kurega avuga ko yemeye gusinya izo mpapuro atameze neza ndetse ko yananiwe kwakira ibyo Ronaldo yamukoreye.

Umunyamategeko wa Mayorga yatanze amazina y’abatangabuhamya 60 bemeye gushinja Ronaldo muri iki kirego.

Ronaldo yavuze ko atigeze afata ku ngufu uyu mukobwa ko ahubwo bakoze imibonano mpuzabitsina babyemeranyije.