Print

Fofo wo muri Papa yahishuye itariki y’ubukwe bwe

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 4 May 2021 Yasuwe: 4022

Ibi Fofo yabitangaje nyuma yaho amaze iminsi mike akoreye urugendo muri Tanzania aho yari yagiye gufasha umukunzi we mu bikorwa byo kwamamaza no kumenyekanisha umuziki we. Bimaze iminsi mike bitangajwe ko Noella akundana n’umusore witwa Paterne, umuririmbyi ukomoka mu Burundi ariko ubu utuye muri Amerika.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv tangaje ko yagombaga kuva muri Tanzania asuye umuryango wo kwa sebukwe ariko ntibyamukundiye kubera gahunda nyinshi yagize.

Yagize ati"Nagombaga kuvayo nsuye umuryango we ariko ntibyakunze kubera umwanya muto nari mfite n’akazi kenshi nakoreye muri Tanzania."

Fofo kandi yavuze ko urukundo rwe na Paterne rugeze aharyoshye ndetse ko bitegura gutangira urugendo rushya rw’umubano.

Yashimangiye ko mu minsi ya vuba iri imbere, umuryango wa Paterne uzaza i Kigali gufata irembo ubundi hagakurikiraho indi mihango yose ijyanye n’ubukwe.kandi ko ubukwe bwabo butazarenga umwaka uzataha , ndetse amahirwe menshi agana na 80% bazaba muri America.


Comments

ben 5 May 2021

Ariko kuki abantu Bose badashimishwa no kuba iwabo agakoni, ahubwo bagashikishwa no kuba mubihugu byabandi?! Jyewe njya mbyibaza bikancanga pe ababizi mwambwira impamvu