Print

Minisiteri ya Siporo yashyize hanze amabwiriza agomba kugenga inzu zikorerwamo siporo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 May 2021 Yasuwe: 811

Minisiteri ya Siporo yavuze ko ibikorwa birimo by’imyitozo yo kubaka umubiri, n’imyitozo ngororamubiri (Fitness exercises) bigomba gukorerwa hanze kandi abayikora bagahana intera ya metero 2.

Amatangazo agaragaza uburyo isuku ikorwa n’amatangazo agaragaza uburyo bwo gukomeza kwirinda COVID-19 agomba kumanikwa ahantu hagaragarira bose.

Ibikoresho byose byo mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (ibyo guterura, kugorora ingingo, kunanura imitsi), bikwiye guterwa mu buryo bihana intera ya metero ebyiri kandi bigasukurwa by’umwihariko buri gihe bimaze gukoreshwa hifashishijwe imiti yabugenewe.

Abakozi bashinzwe isuku mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri bagomba kugenerwa n’abakoresha babo ibyangombwa bibarinda mu gihe bakira ababagana no mu gihe bakora isuku hagati ya buri cyiciro cy’imyitozo. Ibyo byangombwa birimo agapfukamunwa, ikirahuri gikingira mu maso, udupfukantoki tujugunywa, udutambaro two guhanagura ibikoresho duhita dusukurwa mbere yo kongera kudukoresha n’ibindi.

Ubwogero bukoreshwa n’abagana inyubako ntabwo bwemewe gukoreshwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 kandi hagati y’icyiciro cy’imyitozo n’ikindi hagomba kubamo byibura igihe kingana n’isaha imwe yo gukora isuku y’ibikoresho no kugira ngo icyumba gikorerwemo imyitozo gihumeke hagati y’icyiciro n’ikindi.