Print

Umugore utwite yateye ivi asaba umukunzi we kumubera umugabo birakaza benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 May 2021 Yasuwe: 4064

Uyu mugore n’umugabo batavuzwe igihugu bakomokamo cyangwa amazina yabo,batumye benshi kuri Twitter bacika ururondogoro kubera iki kintu kidasanzwe aho umugore nawe afata iya mbere agatera ivi asaba umugabo kumurongora.

Uyu mugabo bitazwi niba ariwe wateye inda uyu mugore,yagaragaye yatunguwe cyane ndetse yifashe ku munwa nk’ibisanzwe ku bakobwa.

Bamwe ku mbuga nkoranyambaga bibasiye uyu mugore bavuga ko ibi yakoze atari byo kuko nta mugore utwite ukwiriye gusaba umusore ngo amugirire impuhwe amurongore.

Umwe yagize ati “Oya.Bagore ibi ntimukabikore.Mwiyubahe kandi mwiheshe agaciro.Undi yagize ati “Nahitamo kugongwa n’imodoka inshuro 5 aho gukora ibi.”

Undi muntu wabonye iyi foto kuri Twitter yagize ati “Gutwita narangiza ngasaba umugabo ko andongora! Nahitamo gupfa.”