Print

Umuhanzikazi Chidinma wakiriye agakiza yagiye kubwiriza mu kabari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 May 2021 Yasuwe: 1588

Uyu mukobwa wamamaye mu muziki kubera kwegukana irushanwa rya Project Fame West Africa,yavuze ko yamaze kuvuka bwa kabiri atazongera kuririmba indirimbo zisanzwe ndetse minsi ishize yasohoye indirimbo yo guhimbaza Imana.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,Chidinma yashyize hanze video ari mu kabari ari kwigisha ijambo ry’Imana nk’umuhamagaro we mushya.

Yahise yandika ati “Kwigisha ijambo ry’Imana mu muhanda.Undi munsi muri uyu murimo.”

Chidinma w’imyaka 30 yamenyekanye mu ndirimbo nka Ololufe yakoranye na Flavour,Fall in love,40 n’izindi.