Print

Mukobwa! Dore ibintu 9 wakora bigatuma umusore mukundana yifuza kugushyira mu rugo

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 17 May 2021 Yasuwe: 7074

Menya ibintu byagufasha kuba umukobwa w’igikundiro ku mukunzi wawe bigatuma yagusaba ko mubana.

1. Mukunde kandi ubyerekane

Muri iki gihe usanga abantu benshi bavuga ngo urukundo rw’ubu nta kigenda , ngo abakobwa b’ubu baratendeka n’ibindi nk’ibyo . wowe rero mwereke itandukaniro ryawe n’abandi, wikwitwararika ngo wumve ko yazakureka ugaseba ahubw mukunde, umuteteshe, umwereke ko ufite ishema rye mu bandi uzaba aribwo uharaniye ko atarota akureka. Nubikora neza azuva ko ntaho yagusiga ajya yumve ko ntacyo yakuburanye yaba ajya gushaka.

2. Gerageza kugaragara neza uko ushoboye kose

Abasore burya barakururwa cyane n’ibigaragara kandi aba nyumva yaterwa ishema no kugira umukunzi ugaragara neza mubandi, umwe azahura nawe ari kumwe n’inshuti ze ntagire ipfunwe ryo kuziratira ko ariwe mwamikazi w’umutima we. Iyiteho kandi ugaragaze isuku nk’umwari ubiwiye koko aho unyura abone ko uhanyurana umucyo.

3. Hora iteka ufite impumuro nziza
Abasore burya n’ubwo atari ko bose bakunda kwitera imibavu ,ariko burya bakunda cyane umukobwa uhumura neza, umwe umusuhuza akamuhobera bamara gutandukana akumva aracyumva impumuro ye. Nk’inkumi ni byiza ko ujya uzirikana kujya mbere ye cyangwa guhura nawe wikozeho rwose impumuro imeze neza, uzasanga iteka yifuza kuba kumwe nawe kandi nimutandukana ntuzigera umuva mu bitekerezo.

4.Kunda inshuti ze

Niba umusore ukundana fite abasore bagenzi be ubona ko ari inshuti magara, ibuka ko bafite ibyo bahuriyeho kandi bashobora kuba baranamugiriye inama igihe yafataga umwanzuro wo kugusaba urukundo. Wihita uhubuka ngo werekane ko inshuti ze ntaho uhuriye nazo ahubwo ereka umukunzi wawe ko umwubaha kandi ukunda inshuti ze ubigiriye we, bizatuma arushaho kugira ishema kndi n’ikibazo mwagirana cyose za nshuti ze zakuvugira neza ku mukunzi wawe igihe cyose warazisanzuyeho ukazereka ko koko uri umukobwa w’umutima.

5.Ikunde wowe ubwawe.

Ntugakunde kubwira umukunzi wawe ibibi wibonaho , ngo umubaze ngo ariko ubu kuba narabyibushye cyane ntibikubangamira?.. Nsigaye nanga ukuntu nana nsigaye narabaye igikara … Nonese Numara kumwereka ko wowe ubwawe utikunze kandi utifitiye icyizere niwe uzakikugirira? Sigaho wiba umupfapfa , wowe wabyibuha, wananuka , uruhu rwawe rwahinduka, mwereke ko wifitiye icyikeze kandi wirinde kumwereka ibyo uzi nk’inenge kuri wowe kuko ushobora gutuma ahita ashishoza akanabaza abandi bamuvugira mu matwi ugasanga urisenyeye .

6. Irinde gutuma afuha kandi umurwanire ishyaka.

Kuba waba udaca inyuma umukunzi wawe ntibihagije, ukwiye no gukora ibishoboka ngo atagukeka akaba yagufuhira. Niba ugukunda, yumva ko uri umukobwa n’abandi basore bifuza nk’uko nawe byagenze bityo akumv ko isaha n’isaha bagutwra. Uko umusore agukunda cyane niko arushaho kumva afite impungenge kuko aba yumva ufite agaciro gahamabaye buri wese ukureba akubonamo. Kora ibishoboka byose rero ugabanye urukururano n’abandi basore, ugabanye gutaha amajoro cyane no kugira gahunda zidasobanutse kandi utanazimubwiye,mbese ukore ibishoboka byose ye kujya ahagarika umutima ko hari abandi mufitanye umubano wihariye.

7.Menya Kumutetesha

Gutetesha burya bibaho mu buryo bwinshi. Ni byiza ko uzirikana ko gushima ibyiza biri ku mukunzi wawe ari ingenzi cyane , ahita yumva ko ahantu akunzwe , ashimwa ntacyo yahanganya. Mwereke ko umuha agaciro kandi ko ari ingenzi cyane kuri wowe, umwere ko akurutira byose kandi umurutira bose, umwite utuzina tuzatuma koko yiyunva nk’udasanzwe kuri wowe.

8.Mwereke ko umufuhira

Iyo tuvuze gufuha ntituba tuvuze gukabya. Niba rero umukuzi wawe umukunda ,ibukka ko nyine hari n’izindi nkumi zitabarika zimwifuza ,umwereke ko ubizi ko ari mwiza kandi akurura abandi bakobwa, umwereke ko wababazwa no kumubona akundana n’undi mbese yumve ko nawe uzi ko afite igikundiro Atari imibere yawe gusa ahubwo n’imbere y’abandi bakobwa.

9.Muhe Umwanya ,wimucungacunga cyane

Burya abahungu ntibakunda kwerekwa n’abakunzi babo ko babacungacunga kuri buri kantu ,muhe umwanya rero m’ubwisanzureho umureke yiyumvemo ubwigenge no kwifatira ibyemezo bityo zanumva ko akwiye kubikubahira no kwitwara neza,abikore kuko ari ngombwa Atari ukubikora kuko wamucungacunze.