Print

Myugariro Ruben Dias wa Manchester City yatowe nk’umukinnyi w’umwaka mu Bwongereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 May 2021 Yasuwe: 986

Uyu myugariro wakinaga umwaka wa mbere mu Bwongereza no muri City,yatangajwe kuri uyu wa Kane ko ariwe witwaye neza kurusha abandi bakinnyi bose mu Bwongereza dore ko yafashije iyi kipe ya Pep Guardiola gutwara igikombe.

Uyu niwe myugariro wa mbere utwaye iki gihembo cy’Umukinnyi mwiza w’umwaka muri Premier League cyane ko uheruka kugitwara ari myugariro ari Steve Nicol muri 1989.

Uyu myugariro w’imyaka 24-yatsinze rutahizamu wa Totenham, Harry Kane na mugenzi we bakinana Kevin De Bruyne.Uyu mukinnyi wari uhatanye n’abakinnyi 9 yagize amajwi arenga 50%.

Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Ruben Dias yasinye muri City avuye muri Benfica kuri miliyoni 68 z’amayero nyuma y’iminsi 2 gusa iyi kipe imaze kunyagirwa na Leicester ibitego 5-2.

Ruben Dias yahise ahindura bikomeye ubwugarizi bwa City ndetse ikigeretseho ahita azamura urwego rwa John Stones wari waribagiranye.Dias yakoze akazi kagaragarira buri wese ukurikira umupira w’Ubwongereza mu bwugarizi bwa Manchester City.

Ikipe ya Pep Guardiola yari ku rwego rwo hasi,yinjizwa ibitego byoroshye ariko uyu myugariro akimara kuyigeramo yahise ayibera urukuta inyuma birangira yigaranzuye izari imbere muri Premier League ndetse birangira iyitwaye.

Akimara guhabwa iki gihembo Dias yagize ati “Ibi bisobanuye ikintu gikomeye kuko abakinnyi batsinda ibitego nibo bakunze gutorwa ariko kuba arinjye utwaye iki gihembo n’urugero rwiza rw’ikipe yacu n’uko twakoze,uko twubatse umukino wacu.Biragaragaza uko twakoreraga hamwe mu ikipe,ubushake bwari mu ikipe nuko twakinnye neza.

Hamwe n’abakinnyi bagenzi banjye,kuba negukanye iki gihembo bigaragaza ko twakinnye nk’umuryango.”

Dias abaye umukinnyi wa 3 wegukanye iki gihembo mu mwaka we wa mbere akina muri Premier League nyuma ya Juergen Klinsmann wa Tottenham Hotspur (1994-95) na Gianfranco Zola wa Chelsea (1996-97).

Mu bagore, rutahizamu wa Chelsea n’Ubwongereza witwa Fran Kirby niwe watwaye iki gihembo mu cyumweru gishize.