Print

Israel yateye igisasu cya rutura muri Gaza kigwa ku buriri bw’umuturage nticyaturika [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 May 2021 Yasuwe: 4034

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje igisasu kinini cyatewe n’abanya Israel ahitwa Khan Yunis muri Gaza ariko cyasenye inzu y’umuturage kigwa ku buriri nticyaturika.

Abaturage bahise buzura mu rugo rw’uyu muturage kugeza ubwo abahanga mu gutegura ibisasu mu mutwe wa Hamas bahageraga baragitwara.

Hashize iminsi 11 Israel na Gaza bakozanyaho ariko mu ijoro ryo kuri uyu wa kane bahisemo guhagarika imirwano.

Ibi bikorwa byo kurasanaho byatangiye tariki 10 z’uku kwezi nyuma y’ibyumweru amakimbirane atutumba hagati y’impande zombi mu gace kafashwe na Israel k’uburasirazuba bwa Yeruzalemu.

Ibi byagejeje ku mirwano aho hantu ’hatagatifu’ hagati y’Abasilamu n’Abayahudi, Hamas yatangiye kurasa za rokete nyuma yo kuburira Israel kuva muri ako gace, Israel nayo yihimura irasa ibisasu.

Abantu bagera kuri 232, barimo abana n’abagore barenga 100, barishwe muri Gaza, nk’uko bivugwa na minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamas.

Israel ivuga ko abarwanyi bagera ku 150 bari mu biciwe muri Gaza. Hamas ntivuga umubare w’inkomere.

Muri Israel, abantu 12 barimo abana babiri barapfuye nk’uko urwego rw’ubuzima rwaho rubivuga. Israel ivuga ko rokete 4,000 zarashwe zigana ku butaka bwayo ziva muri Gaza.