Print

Umuraperi Jay Polly yasabye ubujurire/Menya Impamvu

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 25 May 2021 Yasuwe: 1538

Uyu muraperi Jay Polly areganwa na murumuna we Iyamuremye Jean Clément, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto uvuga ko ari Umunyamerika ukomoka muri Tanzania.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki ya 27 aribwo abaregwa barimo Jay Plloy bazasubira imbere y’ubushinja k’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo bakajuririra Iminsi 30 y’agateganyo bari bakatiwe n’urukiko.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa gufungwa by’agateganyo kugira ngo igihe ubutabera buzajya bubashakira bujye bubabona, ariko kandi kubafunga bikaba n’uburyo bwo kubafasha kuba baretse ibiyobyabwenge.

Jay Polly n’itsinda ry’abantu 11 batawe muri yombi tariki 23 Mata 2021 bakurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Tariki 25 Mata dosiye y’abaregwa yashyikirijwe Ubugenzacyaha bwahise bubapimisha ibiyobyabwenge kugira ngo harebwe niba ibyafatiwe mu rugo kwa Jay Polly aribo babinyweye.

Nyuma ya raporo ya muganga yagaragaje ko bane bafite ibiyobyabwenge mu maraso, bahise batangira gukurikiranwa mu Bushinjacyaha ndetse dosiye yabo inaregerwa urukiko.