Print

Shaddyboo yemereye abantu 5 Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 26 May 2021 Yasuwe: 3795

Shaddyboo ni umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh umenyerewe nawe mu ruganda rw’imyidagaduro kuko atunganya amashusho y’indirimbo.Mu mwaka2016 nibwo bombi bashyize akadomo ku mubano wabo nk’umugore n’umugabo, basigara bahuriye ku nshingano zo kwita ku rubyaro rwabo.

Uyu mugore ukurura bamwe mubahanzi batandukanye baza kwihera ijisho ikimero cye bitewe n’amafoto, amashusho aba yashyize hanze akurura abatari bake.

Shaddyboo yemereye abamukurira kurukuta rwe rwa Twitter miliyoni.
Shaddyboo ku munsi w’ejo tariki ya 25 Gicurasi 2021, yanditse abwira abamukurikirana ku rukuta rwe rwa twitter akurikirwaho n’abarega ibihumbi 36 avuga ko mu gihe azuzuza abarenga ibihumbi cumi 100k , azaha abantu 5 Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda .

Yagize ati” Ningira 100k followers ndahereza abantu 5 muba followinga Miliyoni 1 . Byose biraterwa n’ubushake bwanyu n’ejo byaba byabaye.”

Mu bitekerezo bitandukanye byagiye kuri ubu butumwa Shaddyboo yari amaze gutanga abenshi bamukurikirana babisamiye hejuru , ariko nanone batangira kwibaza uburyo bazayabonaho bitewe n’uko atasobanuye avuge ngo abaraba babyujuje n’abahe,harakurikizwa iki mu kuyataga cyane ko akurikirwa n’abantu benshi batandukanye.

Hari abandi kandi nabo batabihaye agaciro bitewe n’uburyo basanzwe bakoresha uru rubuga aho bamucaga intege bavuga ko bitashoboka bamubwira ko bizamufata nk’amezi 9, abandi bati bizaterwa n’ikirere naho ubundi ngo azabuzuza muri 2023.

Dore bimwe mubitekerezo byatanzwe n’abamukurikirana