Print

J.Cole yasezeye neza abakinnyi ba Patriots BBC , abaha Impano y’ikweto zo mu bwoko bwa Puma[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 26 May 2021 Yasuwe: 2712

Ni kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Gicurasi 20221 ,nibwo J.cole yahaye impano y’ibikoresho abakinnyi bakinana ndetese n’abatoza ba Patriots BBC Barimo inkweto zo kwambara mu kibuga zo mu bwoko bwa PUMA.

J.Cole nta makuru arambuye yatanze ku mpamvu zatumye agenda iri rushanwa ritarangiye.
Ikipe yari yaje gukinira ya Patriots BBC biteganyijwe ko kuri uyu wa kane nijoro ikina na Ferroviario de Maputo umukino wa kimwe cya kane.

Uyu muhanzi ufite igihembo cya Grammy yakinnye iminota 45 mu mikino itatu mu itsinda A, aho Patriots yatsinze imikino ibiri igatsindwa umwe.

Cole yatsinze amanota yose hamwe atanu, atanga imipira ivamo ibitego (assists) itatu na ’rebounds’ eshanu mu mikino yakinnye.

Ku wa kabiri, J Cole yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku biro bye ku Kacyiru,mbere y’uko asubira iwabo.

Uyu mukinnyi wafashije ikipe ya Patriots BBC mu cyiciro cy’amatsinda bakaba bari muri 1/4 cy’iri rushanwa ririmo kubera muri Kigali Arena

.@JColeNC gifted his teammates and coaches some new gear 🙌

(via @OKhanani0) pic.twitter.com/6TZAqOwFaY

— SportsCenter (@SportsCenter) May 25, 2021