Print

Shaddyboo yanyuzwe n’ubuhanga bwa Mugabe Aristide bituma abaza niba afite umukunzi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 May 2021 Yasuwe: 4778

Shaddyboo uri mu banyarwandakazi bakurura abagabo cyane mu Rwanda,ni umwe mu baraye barebye uyu mukino Patriots BBC yakinye na Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique ikayitsinda amanota 73-71 bigoranye ariyo mpamvu yabajije niba hari umukunzi afite bigatungura benshi.

Mugabe Aristide ufatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose muri Basketball yo mu Rwanda kubera imyaka amaze ayikina, yakoze akazi gakomeye muri uyu mukino kuko yatsinze amanota 3 kakahava bigatuma iyi kipe yo muri Mozambike irara nabi.

Aristide wari mu bihe byiza cyane,yateye mu gakangara inshuro 3 yikurikiranya kandi atsinda amanota 3,Abanyarwanda barebaga uyu mukino ibyishimo birabarenga bamwe bararira cyane ko iyi kipe yabo yageze muri 1/2 cya BAL.

Shaddyboo yahise ajya kuri Twitter uyu munsi, asaba abantu gukurikira uyu Mugabe byibuze akuzuza abantu ibihumbi 5 bamukurikira.

Yagize ati"Uyu munsi Mugabe @AriMugabe88 nagira 2k followers hari ikintu ndi bukoree.”

Yahise yongeraho ati “Mu mu followingee @AriMugabe88 kugeza byibuze afite 5k. Yadukuye mu isoni".

Kugeza ubu kuri Twitter, Mugabe Aristide akaba akurikirwa n’abantu 1,937.