Print

Nyagatare: Inyamaswa itaramenyekana imaze kwica intama 18 z’abaturage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 May 2021 Yasuwe: 1765

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 09 Gicurasi 2021, intama ebyiri z’uwitwa Burakari mu mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare zariwe n’inyamanswa itaramenyekana.

Umushumba wa Burakari yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko saa munani z’ijoro yumvise inka ziruka mu rugo arabyuka ashakisha ikizikanze arakibura yisubirira mu nzu, gusa nyuma ngo yumvise intama yari ifite akanyagazi itama aragaruka arebye aburamo ebyiri.

Ati "Nabyutse bwa kabiri mbona intama imwe yari ifite akanyagazi ariko izindi ebyiri ndazibura. Narashakishije nkeka ko ari abajura bayibye ariko nyuma nza gusanga imwe ahantu mu rwuri hari ikintu cyayiriye".

Avuga ko bukeye yashakishije indi na yo aza kubona ibisigazwa byayo kuko hari icyayiriye, nyiri aya matungo akavuga ko bishoboka ko ari icyoha cyaziriye.

Agira ati "Kariya gace ka Rutaraka na Kamagiri habamo ibyoha, ni cyo cyaziriye nta yindi nyamanswa".

Ku wa 15 Gicurasi 2021, inyamanswa itaramenyekana na none yishe intama esheshatu za Ndayambaje Vital na we wo mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rutaraka mu Mmurenge wa Nyagatare.

Hari hashize imyaka ibiri intama 10 z’undi muturage mu Mudugudu wa Kinihira Akagari ka Barija mu Murenge wa Nyagatare ziriwe n’inyamanswa itaramenyekana.