Print

Tanzania:Umudepite yasohowe mu cyumba cy’inteko kubera kwambara ipantaro isembura abagabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 June 2021 Yasuwe: 6057

Madamu Condester Sichwale, umudepite uhagarariye Momba, yasohowe mu cyumba cy’inteko ishinga na Perezida wayo, Job Ndugai,kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Kamena,nyuma y’aho mugenzi we bari bicaranye amureze ko yambaye ipantaro imufashe cyane.

Nkuko Global Publishers yabitangaje, umudepite witwa Nyang’wale, Hussein Amar,niwe wareze mugenzi we amushinja kwambara iyi pantaro imufashe ubwo inteko yari igeze mu mwanya w’ibibazo n’ibisubizo.

Muri video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,Bwana Hussein Amar,yumvikanye anenga imyambarire ya mugenzi we aho yavuze ko inteko ishinga amategeko ari indorerwamo y’umuryango munini w’abanya Tanzania bityo bakwiriye kuba intangarugero.

Ati “Inteko n’indorerwamo ya sosiyete na Tanzania,ariko bashiki bacu bambara imyenda idakwiriye kandi ari abadepite.Ibyo byigisha iki sosiyete.

Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite muri Tanzania, Ndugai,yahise abaza uyu mugabo uwo yatangaho urugero mu badepite ahita atunga urutoki madamu Sichwale.

Bwana Ndugai yahise ategeka uyu mugore gusohoka hanze akagaruka yambaye imyambarire ikwiriye cyane ko mu nteko ishinga amategeko ya Tanzani abadepite bategetswe kwambara amapantaro atabaziritse cyane.