Print

Dore bimwe mubyo abakobwa bagejeje igihe cyo gushaka baba batekereza

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 4 June 2021 Yasuwe: 2338

Ku bakobwa benshi ,usanga igitekerezo cyo kubaka urugo ari nk’inzozi zigiye gusohora ,ariko n’ubwo bimeze bityo,umukobwa wese aba yifuza kuba yagira urugo rwiza kandi rushimishije.

Ibi bimwe na bimwe umukobwa utarashyingirwa ariko ugejeje igihe cyo gushaka aba tekereza ku bijyanye n’urugo rwe rw’ahazaza,harimo ibi bikurikira.

• Umukobwa aba atekereza ko kuzashinga umuryango bizamuha ibyishimo by’ubuzima bwe bwose asigaje ku Isi.
• Aba ashaka ko umugabo bazabana azakomeza kumukunda no kumutetesha mu byiza no mu bibi.
• Aba ashaka ko umugabo we azamubera indahemuka kuko kumuca inyuma byakomeretsa umutima we.
• Aba ashaka kuzabana n’umugabo uzajya ahora amurwanira ishyaka buri munsi kandi akamwubaha.

• Uretse kuba yashaka umugabo umukunda,aba anifuza umugabo uzamufasha kuzuza inshingano z’urugo,agakunda abana kandi akabitaho.
• Aba yifuza kuzasha umuntu bazajya bakora imibonano mpuzabitsina kandi wenyine nta wundi bamusangira.
• Aba yifuza kuzashaka umugabo utazagira ikintu na kimwe yamuhisha cyangwa amukinga ku bireba urugo rwabo.
• Umuntu azaba ari umuterankunga kandi umufasha kugera ku nzozi ze
• Ashaka umugabo utazamushyigikira mu makosa ,uzajya amukosora kandi akamufasha muri byose.
• Ahora yifuza guteteshwa no kwitabwaho bitarangira nk’aho bakimurambagiza.
• Aba yifuza umugabo usobanutse kandi uzi kuganira,uzajya amutega amatwi kando akamubonera umwanya bagakina.

Refe:https://www.elcrema.com/


Comments

jean 6 June 2021

Ibindi nibyo ariko Hari Aho ukishe. Nta mugore ubaho ushaka ko wamubwira ko afite amakosa, oya, buri gihe cyose ashaka gushimwa niyo yaba ibyo yakoze cyangwa yavuze birimo amafuti. Iyo ushaka gukosora umugore, ugomba kubisegurira ukavuga uti Sha wari wabikoze ariko ubukoze utya byarushaho kuba byiza rwose. Aha ahita yumva atagawe ariko Hari intambwe akwiye kugeraho. Uxibeshya ubwire umugore wawe ko Ari umunyamafuti, uzambwira ikizavamo, nta nibyo azigera akosora.