Print

Kwizera Olivier ukinira Rayon Sports n’Amavubi yatawe muri yombi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 June 2021 Yasuwe: 2690

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu na Rayon Sports, Kwizera Olivier ,ari mu maboko y’ubugenzacyaha akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobwenge.

Uyu musore uzwiho kugira imyitwarire idahwitse ari kuri station ya RIB ya Kicukiro.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Kwizera Olivier yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021.

Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald ni we wabajije RIB niba koko yataye muri yombi uyu mukinnyi umaze iminsi ahagaze neza muri Rayon Sports.

Uru rwego rwasubije ko ayo makuru ari impamo, yatawe muri yombi.

Mu butumwa bwa RIB yagize iti "Mwiriwe neza @oswaki, ni byo koko Kwizera Olivier yafunzwe, akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Murakoze.’’

Kwizera Olivier yazamukiye mu kipe ya APR FC muri 2013 , yavuyemo yerekeza muri Bugesera FC ,akomereza muri Free state stars yo muri Afrika y’epfo yerekeza muri Gasogi united.Kuri ubu yakiniraga Rayon Sports.


Comments

Furaha francois xavier 5 June 2021

ihangane pe!


Furaha francois xavier 5 June 2021

Yooooo!!! Kwizera we biragusa ko uvuta bangi kbx gusa poleni


muzungu paul 5 June 2021

Akabaye icwende ntikoga ubwuzize umwotsi koko???