Print

Umunyamakuru Mecky Kayiranga yasohoye amashusho y’indirimbo “Garuka” asaba umukunzi we kugaruka[Video]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 10 June 2021 Yasuwe: 1088

Indirimbo ‘Garuka’ Mecky Kayiranga yari yasohoye mu buryo bw’amajwi muri Mata 2021, iri mu njyana benshi bakunze kugreranya n’izikunze kwitwa ‘Karahanyuze’ zikundwa n’abatari bake mu bakunzi b’umuziki w’u Rwanda.

Iyi ndirimbo ibaye iya mbere uyu muhanzi asohoye mu buryo bw’amashusho, yakozwe na Producer Prince Layer.Iri kuri Album ye ya kabiri yatangiye gukoraho nyuma yo kurangiza iya mbere yise ‘Humura’ yari igizwe n’indirimbo icumi.

Iyi album yari igizwe n’indirimbo ziganjemo izo kuramya no guhimbaza Imana nka; Humura, Biruhanya, Ni wowe, Nyakira n’izindi zinyuranye.