Print

Miss Jolly Mutesi yagiranye ikiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 10 June 2021 Yasuwe: 1128

Uyu mukobwa yahagurutse I Kanombe mu igitondo cyo ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 09 Kanama yerekeza mu gihugu cya Tanzania ,aho agiye gutegura bimwe mu bisabwa kugira go ategure iri rushanwa rya Miss East Africa.

Miss Jolly Mutesi akigera muri Tanzania yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ababwira gahunda y’iri rushanwa agiye gutegura.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Miss Jolly Mutesi yavuze ko yari yagiye kuganiriza uyu muyobozi kuri gahunda zamujyanye muri Tanzania.

Yagize Ati “Uyu munsi nahuye na Ambasaderi, muganiriza ibyanzanye muri Tanzania. Namusabaga kungira inama no guha umugisha wa kibyeyi umushinga wanjye.”

Mu butumwa Jolly yanditse kuri konti ye ya Twitter yashimiye uko Ambasaderi Maj.Gen Charles Karamba yamwakiriye muri Tanzania n’impanuro yamuhaye.

Yagize ati” Mwakoze kunyakira.Umwanya wanyu ,umugisha, n’impanuro bisobanuye ikintu kinini kuri njye muri uru rugendo rw’inshingano zitandukanye mu gihe cy’amahanga.Guhura namwe kuri uyu munsi wa Kabiri w’uruzinduko byatumye numva ntekanye kandi nshyigikiwe,Nishimiye kuba Umunyarwanda.”

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Tanzania Miss Mutesi Jolly yavuze ko ibyo amaze kugeraho n’imiryango yafungutse,ari umusaruro w’amarushanwa y’ubwiza ,bityo ari umuhamya mwiza w’akamaro k’aya marushanwa. Avuga ko kandi yashyigikiwe mu kurota inzozi ze zikaba impamo bityo agomba gufasha abandi bakobwa n’abandi mu rugendo rw’iterambere rwabo.

Ati “Ndi umusaruro w’amarushanwa y’ubwiza,ibyo rero bikantera ishema.Nafashwe ukuboko kugira ngo nanjye nzashyigikire abandi bakobwa n’abandi . Narahawe ngomba gutanga .Rero nizerera mu marushanwa y’ubwiza.

Miss Mutesi Jolly yakiriwe neza

Thanks @RwandaInTZ for having me , your time, blessings and advice means so much to me as I jungle on with different responsibilities in a foreign country,interacting with you on my 2nd day of my two weeks business trip Makes me feel safe and supported .proudly Rwandan 🇷🇼🇷🇼 pic.twitter.com/A3XqnLRmI9

— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) June 10, 2021


Mutesi Jolly ubwo yageraga muri Tanzania, yakiranywe urugwiro