Print

Mugabo Gabriel ukinira Sunrise FC yafatiwe ku kibuga na RIB kubera ibyaha akekwaho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 June 2021 Yasuwe: 1867

Myugariro wa Sunrise FC, Mugabo Gabriel, yatawe muri yombi kuri uyu wa 10 Kamena 2021 ubwo umukino wahuzaga ikipe ye na Gasogi United wari ukirangira.

Mugabo akurikiranyweho gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato. Icyaha akekwaho yagikoze ku wa 12 Gicurasi 2021, ariko akomeza kwihishahisha.

Uyu myugariro yafatiwe muri Stade ya Nyagatare nyuma y’umukino wa Shampiyona ikipe ye ya Sunrise FC yanganyijemo na Gasogi United 1-1.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu myugariro yafashwe.

Yagize ati “Ni impamo, yatawe muri yombi. Akurikiranyweho gukoresha umugore w’imyaka 27 imibonano mpuzabitsina ku gahato.’’

Mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Barija, Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare muri stade nyuma y’umukino wahuje ikipe ye ya Sunrise Fc na Gasogi United.

Dr Murangira yavuze ko abantu bakwiye kwirinda ibyaha kuko bifite ibihano bikomeye.

Mugabo ahamijwe n’icyaha cyo gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato, yahanishwa ingingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano. Ivuga ko ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Mugabo Gabriel uzwi nka Gaby ni myugariro wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo Mukura Victory Sports, Rayon Sports n’izindi.

Yanabaye myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi. Muri Nzeri 2020 ni bwo yasinyiye Sunrise FC amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri KCB yo muri Kenya.

Inkuru ya IGIHE