Print

Uwakubise Perezida Macron urushyi yakatiwe amezi 4 muri Gereza yemeza ko yifuzaga kumutera igi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 June 2021 Yasuwe: 1388

Damien Tarel yatawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru amaze gukubita urushyi Perezida Emmanuel Macron igihe yarimo asuhuza abantu mu majyepfo y’icyo gihugu.

Ubusanzwe icyaha nk’icyo gihanishwa igifungo kishobora kugera ku myaka itatu n’ihazabu y’amayero 45000.

Igihano cyose Tarel yakatiwe cyari amezi 18 ariko 14 muri yo yasubitswe, bivuga ko azafungwa amezi ane gusa.

Damien Tarel yari yabwiye urukiko rwo muri Valence mu majyepfo y’Ubufaransa ko we ashyigikiye uruhande rw’abanyapolitike rudashaka impinduka mu mitegekere y’Ubufaransa agashinja perezida Macron kuba nyirabayazana w’ibitagenda mu Bufaransa muri iki gihe.

Yavuze ko iminsi mike mbere y’uruzinduko rwa Macron, yari yatekereje ko azamutera igi cyangwa urukoko rwera bashyira ku migati ya keke. Yavuze ko kumukubita urushyi atari byo yari yagambiriye.

Macron yavuze ko ibyabaye ari igikorwa cyihariye yongeraho ko urwango n’imvururu ari umwanzi wa demokarasi. Ibiro bye ntibyagize icyo bisubiza ku birebana n’amagambo Damien Tarel yavugiye mu rukiko.

Ijwi ry’Amerika