Print

Nyarugenge: "Ndasaba ko bazana amashusho yo guteza umutekano mucye ku kibuga cy’indege"-Dr Kayumba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 June 2021 Yasuwe: 1664

Dr Kayumba yabwiye IGIHE ko yajuriye kugira ngo ahanagurweho ubusembwa
muri Sosiyete Nyarwanda.Yakomeje avuga ko mu gihe yaba abaye umwere
ataregera indishyi kuko icyo acyeneye atari indishyi ahubwo akeneye ubutabera agakomeza ibikorwa bye bya buri munsi.

Inteko y’umucanza umwe n’umwanditsi w’urukiko niyo iyoboye uru rubanza
Ubushinjacyaha burahagarariwe mu gihe Dr Kayumba Christopher yunganiwe na Me Ntirenganya Cefu Jean Bosco,rwatangiye kuburanishwa Saa kumi n’iminota 10 z’umugoroba mu gihe byari biteganijwe ko ruburanishwa saa mbiri za mu gitondo.

Dr Kayumba Christopher yari afite Nimero ya 10 ku rutonde rw’ababanje kuburana bituma agerwaho nyuma y’abandi.

Umucamaza yatangiye aha ijambo Dr Kayumba Christophe ngo asobanure impamvu zikomeye zatumye ajururirira icyemezo cy’urukiko rwibanze rwa Kicukiko Dr Kayumba yabwiye urukiko ko yajuriye mu inyungu z’ubutabera ikindi nuko yaburanye ahakana ibyaha byose yaregwaga n’ubushinjacyaha Dr Kayumba yavuze ko atari guteza umutekanao mucye ku kibuga cy’indege ntahite ahafatirwa ahubwo agafatwa nimugoroba saa kumi yavuye ku kibuga.

Dr Kayumba ati "ndinde uteza umutekano mucye ku kibuga mpuzamahanga hari inzego z’umutekano nkarinda mpava nkafatwa nimugoroba."

Dr Kayumba Christopher ati "icyo kibuga ntabashinzwe umutekano kigira?." Me Nterenganya Cefu Jean Bosco wunganira Dr Kayumba yahise amwunganira asaba urukiko ko mu rubanza rwa Dr Kayumba hadakenewe abatangabuhamya kuko ikibuga cy’indege ubwacyo kigira Camera ku buryo bazana amashusho bakerekana uko Dr Kayumba Christopher yahungabanyije umutekano.

Me Ntirenganya yavuze ko ubundi iyo umuntu ahungabanyije umutekano ku bibuga by’indege za gisiviri itegeko rivuga ko ako kanya ahita atabwa muri yombi.

Uyu munyamategeko yabwiye urukiko ko umukiriya we yahamiwe ibyaha atakoze cyane ko yanaburanye atamera ibyaha yashinjwaga n’ubushinjacyaha.

Me Ntirenganya yavuze ko urukiko rwibanze rwa Kicukiro rwahamije icyaha Dr Kayumba rudashingiye ku mategeko kuko nta mashusho yazanywe mu rukiko n’ubushinjacyaha ntibuyashake n’urukiko ntiruyasabe.

Ati "Niba bidakozwe ayo mashusho ntazanwe,ndasaba ko umukiriya wanjye yagirwa umwere ku cyaha yahamijwe n’urukiko cyo guteza umutekano mucye
ku kibuga cy’indege mpuzamahanga."

Me Ntirenganya ati "Amashusho nubu aracyahari nibayazane turebe natwe uwo mutekano mucye yateje."

Me Ntirenganya yabwiye urukiko ko imvugo z’abatangabuhamya bashinje Dr Kayumba Christopher zivugurazanya ko urukiko rudakwiye kuziha
Agaciro ko ahubwo Dr Kayumba yatawe muri yombi kubera Twitter ya Police yavuze ko yasinze agahita atabwa muri yombi.

Umucamanza yahaye ijambo ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga ku byari bimaze kuvugwa n’abaregwa, ubushinjacyaha buti "Twe turasaba ko Dr Kayumba Christopher urukiko rwamuhamya ibyaha bibiri icyaha cyo gusindira mu ruhame ndetse n’icyaha cyo guteza umutekano mucye ku kibuga cy’indege ."

Ubushinjacyaha buti turasaba urukiko ko ibimaze kuvugwa na Dr
Kayumba Christopher ndetse n’umwunganira mu mategeko rutabiha agaciro umucamanza yabajije ubushinjacyaha niba bwari bwarajuririye Dr Kayumba buvuga ko butari bwaramujuririye ko ariko icyaha cyo gusindira mu ruhame urukiko rwibanze rwa Kicukiro nubwo rwakimuhanaguyeho mubushishozi bw’urukiko rwabisuzuma rukakimuhamya agahabwa imyaka ibiri y’igifungo.

Ubishinjacyaha bwabwiye urukiko
ko mubushishozi bw’ubushinjacyaha bwabonye abatangabuhamya biboneye
Dr Kayumba ateza umutekano mucye kukibuga kandi banahakora ubuhamya
batanze buhagije ubushinjacyaha buti izo Camera si ngomba dufite abantu
bamwiboneye

Umucamanza yumvishe impande zombi apfundikira iburanishwa avuga ko uru rubanza rusasomwa kuwa 08 Nyakanga Saa cyenda z’igicamunsi.

Imiterere y’urubanza rwa Dr Kayumbwa ChristopherDr ubushinjacyaha bwamuregaga ibyaha bibiri:

1.Icyaha cyo gusinda ku mugaragaro gihanishwa ingingo ya 268 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

2.Ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege gihanwa n’ingingo ya 41 itegeko ryerekeye umutekano w’ibyindege za gisivire.Ibi byaha byose Dr Kayumba yaburanye abihakana.

Kuwa 29 Nyakanga 2020 urukiko rwibanze rwa Kicukiro rwahamije Dr Kayumba Christopher icyaha cyo gusindira mu ruhame n’ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege yakoze ubwo yari afite urugendo rwo kujya I Nairobi muri Kenya mu ukwakira 2019.

Ubushinjacyaha icyo gihe bwavuze ko ubwo Dr Kayumba yageraga ku kibuga cy’indege agiye muri Kenya yahageze yakererewe abagenzi bose bamaze kugera mu ndege.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yaje amasaha yagenwe kugira ngo umugenzi
abe yageze ku kibuga k’indege yarangiye kuko Dr Kayumba yakerereweho iminota 30 akagirwa inama yo kujya guhinduza itike kugira ngo aze kujyana n’indi
ndege yo ku mugoroba akabyanga ahubwo agashaka kwinjira mu kibuga cy’indege ku ngufu.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko yateje umutekano mucye ku kibuga akahavugira n’amagambo menshi y’iterabwoba

Dr Kayumba Christopher yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru.Ni umugabo wakunze kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye ari mu biganiro mpaka muri werurwe 2021.Dr Kayumba Christopher yashinze ishyaka ritaremerwa ryitwa RPD.