Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Kamena nibwo uyu Muraperi (Kanye West) n’uyumunyamideli 9( Irina Shayk) ,Hari amafoto yagiye hanze agaragaza ko aba bombi bari kumwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Kanye West wizihizaga imyaka 44 avutse. Ni ibirori byabereye muri hoteli yitwa Villa La Coste iherereye mu Majyepfo y’u Bufaransa ku wa Kabiri tariki 8 Kamena 2021.
Daily Mail yatangaje ko ifite amakuru yizewe y’uko Kanye West uherutse gutandukana na Kim Kardashian, yamaze kwishumbusha Irina Shayk wakanyujijeho mu myaka ishize na Cristiano Ronaldo.
Kanye West na Irina Shayk bamaze imyaka myinshi baziranye, mu 2010 uyu mugore w’imyaka 35 yagaragaye mu mashusho y’indirimbo Power y’uyu muraperi uri mu bakungahaye ku Isi.
Irina Shayk ni umunyamideli wo mu Burusiya, wavutse tariki 6 Mutarama 1986.
Muri Gicurasi 2010 yakundanye na Cristiano Ronaldo bamaranye hafi imyaka itanu kuko muri Mutarama 2015 bafashe icyemezo cyo gutandukana.
Muri Gicurasi 2010, Irina Shayk yakundanye na Cristiano Ronaldo bamarana imyaka itanu
Guhera icyo gihe byaje kumenyakana ko uyu mukobwa yatangiye gukundana n’umukinnyi wa filime Bradley Cooper. Tariki 21 Werurwe 2017 nibwo uyu mugore yibarutse umwana we wa mbere na Cooper gusa baza gutandukana mu 2019.
EXCLUSIVE PICTURES: Kanye West and Irina Shayk are DATING! Rapper rebounds with Bradley Cooper's model ex https://t.co/FaFZBw2HjS pic.twitter.com/e48u0KadsY
— Daily Mail Online (@MailOnline) June 9, 2021